RFL
Kigali

Nicki Minaj yatangaje ko nyuma y’imyaka 20 yamaze asimburanya abakunzi kubaho nta mukunzi byamubereye byiza cyane

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/09/2018 13:36
0


Onika Tanya Maraj uzwi mu muziki nka Nicki Minaj uri hafi kuzuza imyaka 36 kuri ubu ngo nibwo afite ibyishimo byinshi kuko nta mukunzi afite. Nicki Minaj ni umwe mu byamamare wagiye ukundana n’abasore igihe kirekire, ibidakunze kubaho ku bantu b’ibyamamare.



Ku myaka 15 gusa, nibwo Nicki Minaj yatangiye gukundana, urukundo rwe rwa mbere rwarambye imyaka 6 ahita akundana na Safaree Samuels ari nawe bamaranye igihe kinini cyane, dore ko batandukanye bamaranye imyaka 12. Nyuma ye yahise akundana na Meek Mill nawe bamarana imyaka 2, iyo myaka yose ikaba 20 hamwe yamaze ari mu buzima bw’urukundo.

Image result for nicki Minaj first boyfriend

Safaree Samuels na Nicki Minaj bamaranye imyaka 12

Avuga ko mbere yumvaga atabasha kubaho nta musore bakundana ariko ngo ubu yumva yishimiye uko ibintu bimeze ndetse ngo asanga kuba nta muntu afite yumva afite inshingano zo gushimisha ari ikintu gituma agubwa neza. Yagize ati “Nabaye mu rukundo imyaka 6, indi 12 hanyuma n’indi 2. Sinari nzi uwo ndi we, ubu nibwo ndi kumenya uwo ndi we, kandi ndi kubikunda.”

Ibi Nicki Minaj yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Ellen DeGeneres ndetse avuga ki bijyanye n’uburyo Travis Scott yakoresheje uburiganya kugira ngo alubumu ye ice ku ya Nicki Minaj yise ‘Queen’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND