RFL
Kigali

Nicki Minaj yaburiye Cardi uherutse guteza imvururu agerageza kurwana na we

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/09/2018 12:32
0


New York Fashion Week ntiyigeze ivugwamo iby’imideli cyangwa ibindi, Card B yateje akaduruvayo ubwo yasakuzaga ndetse agakuramo urukweto ashaka kurutera Nicki Minaj amuhora amagambo ngo yaba yaravuze ku mwana we. Nicki Kimaj yahakanye ibi anaburira Cardi B.



Belcalis Marlenis Almanzar uzwi cyane nka Cardi B ni umwe mu baraperikazi bari kuzamuka cyane muri iki gihe ndetse avuga ko Nicki Minaj yaba yaramugiriye ishyari akabuza abandi bahanzi gukorana nawe. Usiby ibi, Cardi B azwiho kutaripfana, dore ko yabonye Nicki Minaj atangira kumutonganya amubaza ibyo yirirwa amuvugaho ndetse ngo bikagera no ku mwana we w’uruhinja.

Image result for cardi b and nicki minaj fight

Nyuma yo kurwana, Cardi B yasohowe yambaye ibirenge

Byakomeje kumwanga mu nda ubwo abantu bamutangiraga banga ko aba bombi bakwegerana, Cardi B ahita akuramo urukweto arutera Nicki Minaj ariko abashinzwe umutekano wa Nicki Minaj barutangira rutamugezeho. Nyuma yaje no kuvuga ko aticuza ibyo yakoze, cyane ko benshi babifata nk’amahano mu birori byiyubashye na New York Fashion Week. Cardi B avuga ko n’ikindi gihe Nicki Minaj yaba akoze ibisa nk’ibyo yari yakoze amutera urukweto, ngo n’ubundi ntiyabura kumushozaho intambara bakubitanye.

Nicki Minaj ariko we ahakana ibi byose Cardi B amuvugaho akavuga ko bibabaje kuba yarahimbye inkuru nk’iyi yishingikirije ko abantu bazabyizera. Uretse ibi kandi yamubwiye ko gukomeza kugerageza kurwanya abantu muri ubu buryo bishobora kuzatuma yicwa. Ibi Cardi B yavuze ko Nicki Minaj yaba yarabujije abandi bahanzi gukorana nawe mu gihe bifuza gukomeza gukorana na Nicki, si ubwa mbere bivuzwe kuko na Remy Ma, uyu nawe ni umuraperikazi utabyumva ki mwe na Nicki Minaj, yigeze kuvuga ibisa nabyo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND