RFL
Kigali

Nick Gordon yagejejwe imbere y’ubutabera azira gukubita bikabije umukobwa bakundana

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/06/2017 18:40
0


Nick Gordon nk’uko amategeko abyemeza wagize uruhare mu rupfu rw’umukobwa wa Whitney Houston witwa Bobbi Kristina Brown,uyu akaba yari n’umukunzi we yongeye kugezwa imbere y’ubutabera.



Nick Gordon yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma yaho inzego zishinzwe gucunga umutekano zimutaye muri yombi mu mpera z’iki cyumweru azira gukubita bikomeye umukobwa bakundana. Nicholas Gordon uzwi nka Nick Gordon ni umukinnyi ukomeye,wabigize umwuga mu mukino wa ‘Baseball’,afite imyaka 21 y’amavuko akaba akinira ikipe ya ‘Minnesota Twins kuva muw’2014.Uyu musore inzego zishinzwe umutekano zamushyikirijwe ubutabera aho ashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gushimuta.

Nick Gordon mu rukiko

Inzego z’umutekano zavuze ko Nick yakubise bikomeye uyu mukobwa bakundana ndetse akajyanwa mu bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga.Nk’uko urubuga TMZ rubitangaza,ku cyumweru ni bwo uyu mugabo yagejejwe mu rukiko bwa mbere ahita asabwa kwambara akuma gakurura amajwi(GPS) kugira ngo ataza kwegera uyu mukobwa.

Nick ngo aracibwa ihazabu y’amadolari  ibihumbi 15,000 (ni ukuvuga asaga 12,525,000 rwf) y’icyaha cyo gushimuta ndetse n’amadolari 500(ni ukuvuga asaga 417,500rwf) y’ihoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye uyu mukobwa n’ubwo bigaragara ko Nick ntayo afite.

Ibikomere biri ku mubiri w’umukunzi wa Nick Gordon

Iki kinyamakuru kivuga ko kuri ibi bihano hiyongeraho ko Nick Gordon atemerewe gusubira aho we yitaga mu rugo iwe,aho yakoreye iki cyaha.Uregwa yabwiye umucamanza ko uyu mukobwa adasanzwe aba iwe gusa umucamanza amusubiza ko ibi bizasuzumwa nyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND