RFL
Kigali

Nick Dimpoz yasohoye indirimbo nshya itaka uburanga bwihariye bw’abakobwa b’abirabura-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/05/2018 8:05
3


Umusore umenyerewe muri filime y’uruhererekane ya Ciy Maid ukora n’umuziki aho akoresha izina rya Nick Dimpoz biragaragara ko yazanye imbaraga zidasanzwe muri muzika kuko kuri ubu yamaze gukora indi ndirimbo nshya. Iyi ndirimbo ye nshya yitwa 'Bwiza Bwirabura' ikaba itaka uburanga bwihariye bw’abakobwa b’abirabura.



Nick Dimpoz yinjiye mu muziki nyarwanda ahereye ku ndirimbo 'Beaucoup’ yakoranye na Jay Polly. Nyuma yaho yakoze indi yitwa ‘Uzaba Umbwira’. Izo ndirimbo zombi zarakunzwe, bamwe mu bakundaga Nick ku bwo gukina filime barushaho kumukunda kuko byagaragaye ko uretse gukina filime no kubyina burya afite n’impano yo kuririmba.

Nick Dimpoz azanye umuvuduko udasanzwe muri muzika

Nick Dimpoz uzanye umuvuduko udasanzwe mu muziki, kuri ubu yamaze no gukora indi ndirimbo yise ‘Bwiza Bwirabura’ yasohokanye n'amashusho yayo. Muri iyi ndirimbo Nick Dimpoz aba ataka uburanga bw’umukobwa w’umwirabura. Avuga ko yabonye benshi, abera, inzobe n’abatukurirana ariko ubahiga bose ari uwo we wirabura. Nick Dimpoz yatangarije Inyarwanda.com byinshi kuri iyi ndirimbo, mu minsi mike iri imbere tuzabagezaho byinshi byimbitse kuri iyi ndirimbo ye yise ‘Bwiza Bwirabura’.

Kanda Hano urebe indirimbo nshya ya Nick Dimpoz, ‘Bwiza Bwirabura’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • H5 years ago
    Ikigararagara urashakisha mubitero wapi musore kina film naho kuririmba sibyawe
  • 5 years ago
    Eeh abirabura byo barihariye pe,nibo beza cyane ku isi hose ntawabaruta.uyu munsi isi iri kwiteza amabuno n iminwa na melanin by abirabura na cheekbone ngo babe beza nka abirabura
  • Intare Fiston5 years ago
    turamushyigikiye kd yirinde abamuca intege kuko numuhanga kd arashoboye NICK DIMPOZ nuwambere kweli komerezaho vuba tukubone muri GUMA GUMA





Inyarwanda BACKGROUND