Mu gihe habura igihe gito ngo habe ibirori ngarukamwaka bihuza ibyamamare n’abakunzi babyo bimaze kumenyerwa ku izina rya Inyarwanda Fans Hangout,abashaka kwitabira ibi birori boroherejwe ku bijyanye n’ibiciro byo kwinjira.
Ubuyobozi bw’ikigo Inyarwanda Limited ari nacyo gitegura ibi birori buratangaza ko mu rwego rwo korohereza abashaka kwitabira ibi birori bwagabanyije ibiciro ku bantu bose bazagura amatike(Tckets) mbere y’itariki ya 25/12/2014 umunsi umwe mbere y’uko ibirori nyir’izina biba tariki ya 26/12/2014.
Uko igura ry’amatike n’igabanya ry’igiciro bihagaze
Ubuyobozi bw’ikigo cya Inyarwanda Limited bukomeza butangaza ko guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 6/12/2014 kugeza tariki 25/12/2012 amatike yo kwinjira mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout 5 akomeje kugurishwa ku giciro cy’amafaranga 4000 gusa mu gihe uzagura itike ku munsi nyir’izina w’ibirori azayigura ku mafaranga 5000. Abashaka amatike yo kuzitabira ibi birori by’imboneka rimwe kuri iki giciro kigabanyije bashobora kuyasanga ku biro bya Inyarwanda Limited biherereye mu mujyi rwagati ku nyubako ya La Bonne Adresse iri haruguru ya UTC(kwa Rujugiro)ku igorofa rya 2.
Ku bashaka kugura aya matike badafite umwanya cyangwa batabona uko bagera ku cyicaro cya Inyarwanda LTD bashobora kugura izi tike bakoresheje uburyo bwa Tigo Cash(0728049551),mobile money(0788304594) ndetse no ku rubuga rwa www.kaymu.rw Twabibutsa ko ibirori bya Inyarwanda Fans Hangout ku nshuro ya gatanu bizaba tariki ya 26/12/2014 ku Hilltop Hotel iherereye i Remera(Giporoso) ku muhanda werekeza ku kibuga cy'indege i Kanombe ahateganye na Saar Motor(Ahahoze isoko rya Giporoso).
Niba ushaka kureba ibyamamare bizitabira ibi birori wasura uru rubuga http://www.inyarwanda.com/hangout/
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO