Nyuma y’indirimbo ‘Wiyita iki’ iherutse gushyirwa hanze na Tuff Gangs nshya ya Jay Polly na basore batatu bahoze bagize itsinda rya Home boyz, kuri ubu itsinda rya Stone Church rigizwe na baraperi barimo batatu mu bahoze muri Tuff Gangs nabo bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Ndakuzi’, usesenguye neza wumva isubiza iyi ya mbere.
Ukurikiye neza amagambo yumvikana muri iyi ndirimbo ‘Ndakuzi’, abaraperi Nick Breezy, Young Tone, ariko by’umwihariko Green P, Fireman na Bull Dogg wumva ko bakomoza ku mibanire yabo na Jay Polly, gusa bakaba bakoresha uburyo bwo kuzimiza, bidatandukanye cyane n’indirimbo Ex-wife yigeze gukorwa na Tuff Gangs ya cyera nyuma yo kwirukana Pfla, aho babwiraga uyu muraperi ariko bigasa nkaho ari indirimbo y’urukundo rusanzwe rw’umuhungu wiyama uwigeze kuba umukunzi we nyamara ari Pfla wabwirwaga icyo gihe.
Kanda hano wumve indirimbo 'Ndakuzi' ya Stone Church
Green P, umwe mu baraperi batangije itsinda rya Tuff Gangs, kuri ubu we na bagenzi be Bull Dogg na Fireman bakaba barashinze icyo bise Stone Church nyuma y’ubwumvikane buke bwagiye bugaragara hagati yabo na Jay Polly wari n’inshuti magara ye, ubwo batugezagaho iyi ndirimbo nshya ya Stone church yagize icyo avuga ku makuru amaze iminsi avugwa kuri Stone Church na Tuff Gangs nshya ya Jay Polly.
Kanda hano wumve indirimbo 'Wiyita iki' ya Tuff Gangs nshya ya Jay Polly n'abahoze ari aba Home boyz
Green P avuga ko indirimbo yabo ntaho ihuriye n’amakuru amaze iminsi avugwa, gusa akanagaragaza ko ishobora kuba ifite aho ihuriye n’imibanire y’abantu. Ati “ kuri njyewe nta hantu ibyo bihuriye kuko ntabwo inspiration yayo yavuye kuri izo nkuru , iyi ni inspiration yavuye ku buzima busanzwe. Ni kwakundi, uba warakundanye n’umukobwa cyangwa mu bundi buzima busanzwe umuntu agashaka kugukwepa, agucengacenga akwereka isura itariyo, ukaba wamuha icyizere, ukamutaho umwanya wawe wose, hanyuma ukaza gusanga atariko bimeze ukamuvumbura. Ukamubwiza ukuri utu Wincengancenga wimbeshya ndakuzi.”
Ntibikiri ibanga Tuff Gangs ya kera yageze ku ndunduro
Kubijyanye na Tuff Gangs nshya ya Jay Polly hamwe n’abaraperi Khalifan, Romeo na Young T bahoze bagize Home boyz, Green P yadutangarije ko we na bagenzi be bifuriza Jay Polly na Tuff Gangs ye amahirwe masa, aboneraho guhamya ko mbere hose ibibazo nyamukuru Tuff Gangs yahuraga nabyo byabaga biva kuri Jay Polly ari nayo mpamvu nabo bahisemo gukora imishinga idafite aho ihuriye nawe bihuza na bagenzi babo batangiza Stone church.
Green P yashimangiye ko biteguye kurekera Jay Polly, Tuff Gangs
Twebwe ukuntu twabifashe, n’ubundi ikibazo cyari kiri hariya(muri Tuff Gangs), ikibazo cyari Jay Polly, ni ukuvuga ngo urebye ukuntu twe twari tumeze n’abantu barabivugaga cyane , bakavuga ngo biragaragara ko Tuff Gangs batagikorana kubera umuntu bita Jay Polly.
Ni ukuvuga ngo niba wenda we icyo kibazo yaragikemuye, akaba yakora Tuff Gangs itarimo icyo kibazo, natwe nta kibazo byadutera kubera ko twe nitwe twaremye Tuff Gangs dushatse twanayisenya tugakora n’ibindi ariko we niba yumva iryo zina yararyituniyeho(yararivunikiye wenyine/yararyihambiriyeho)arishaka byahatari, twanarimurekera, twe tugakomeza ibyacu kuko ntacyo byaba bidutwaye kuko n’ubundi niwe wari ikibazo muri Tuff Gangs, niba iyo Tuff Gangs agiye gukora itazazana ibibazo twamwifuriza amahirwe. - Green P
Jay Polly utagicana uwaka na bagenzi be
Uyu muraperi avuga ko bo icyo bashyize imbere nka Stone church ari ibikorwa kurusha ibindi byose biri kuvugwa. Ati “ Akazi niko turi gushyira imbere cyane muri Stone church, ibintu by’amagambo, abantu bavuga byinshi ntabwo twabyitaho, twebwe akazi kacu niko dushyizeho imbaraga. Green P ndacyari umuraperi ukase.”
Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Ndi nigga' ya Stone church
TANGA IGITECYEREZO