RFL
Kigali

Niba abahanzi nyarwanda bakomeje kwijandika mu marozi n’abapfumu, muzika yabo iragana he?

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:12/02/2016 15:09
4


Amarozi n’abapfumu, ni kimwe mu bintu bitavugwaho rumwe mu bahanzi bakora muzika mu Rwanda. Ni kenshi byagiye bivugwa ko hari abahanzi baba bagana iy’abapfumu abandi bakitabaza amarozi atandukanye bashakamo intsinzi kuri muzika yabo, nyamara ibi bikabadindiza mu buryo bugaragara.



Bahati wo mu itsinda rya Just Family, ni umwe mu beruye yivugira ko we n’abandi bahanzi bagenzi be bagiye bajya mu bapfumu, ndetse ko by’umwihariko itsinda rya Just Family ryagiye gushakisha umupfumu akabaha imiti bazarogesha abanyamakuru kugirango bajye babakunda kandi babatoneshe. Ibi ntawabishidikanyaho nk’ibintu byavuzwe na nyir’ubwite, nyamara iyo ubirebye usanga ntacyo iri tsinda ryagezeho ndetse ahubwo byarushijeho kuzamba kuko ryahise risenyuka mu gihe ryari rimaze gukataza muri muzika.

Aha ni muri 2012, Just Family yari yaratangiye gukoresha amarozi ndetse n'uyu mukobwa bari bitwaje bamwambitse nk'umugeni ntiyavuzweho rumwe

Aha ni muri 2012, Just Family yari yaratangiye gukoresha amarozi ndetse n'uyu mukobwa bari bitwaje bamwambitse nk'umugeni ntiyavuzweho rumwe

Uyu musore ubwo yatangaga ubuhamya bwe, yanaboneyeho kuvuga ko atari Just Family yonyine ijya mu bapfumu, ahubwo ko ari ibintu basangiye n’abandi bahanzi n’ubwo ntawe yigeze ashyira mu majwi. Hari benshi mu Rwanda bagiye bavugwaho ko bajya gushaka intsinzi ku mupfumukazi witwa Mama Queen ariko bakabitera utwatsi bakanavuga ko ntacyo babiziho, nyamara nanone ntawakwibagirwa ko nta nduru ivugira ubusa.

Hari kandi umupfumu wo mu mujyi wa Kigali witwa Dusabimana Emmanuel, uvuga ko afite abakiliya benshi bamugana bashaka ko abaragurira kandi abahanzi nyarwanda bakora muzika bakaba ari bamwe mu bakiliya be b’Imena bamugana kenshi bamushakaho intsinzi mu bikorwa byabo bya muzika.

umupfumu

Uyu mupfumu wo mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo ko mu mujyi wa Kigali, ajya kumenyekana bwa mbere yaganiriye na TV1 ayitangariza ko yahoze ari Pasiteri akaza kubivamo ubu akaba ari umupfumu ubikora nk’umwuga, akaba mu myemerere ye yemera Imana isumba byose, akemera Satani nk’umwami w’isi, akemera Bikiramariya ndetse na Ryangombe.

Urebye ibi bisigazwa by'inyamaswa zitandukanye uyu mupfumu akoresha, wabona ko atari ibintu byoroshye

Urebye ibi bisigazwa by'inyamaswa zitandukanye uyu mupfumu akoresha, wabona ko atari ibintu byoroshye

Mu kiganiro uyu mupfumu yaje kugirana n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ku murongo wa Telefone igendanwa, yadutangarije ko mu bakiliya bamugana haba harimo ab’ingeri zose baba bashaka intsinzi, abahanzi nyarwanda baba bashaka ko yabafasha bagatera imbere muri muzika yabo ndetse no mu marushanwa bitabira nabo bakaba bajya bamugana ku bwinshi ndetse ari bamwe mu bakiliya be b’imena n'ubwo ntawe yemera kuvuga mu mazina.

Mu gihe cy’amarushanwa cyane cyane Primus Guma Guma Super Star, hari ibikunda kuvugwa cyane ko abahanzi babanza bakajya gushaka abapfumu babafasha kugera ku ntsinzi no kwitwara neza muri aya marushanwa, nyamara wareba ugasanga abakora ibyo bata umwanya wakabafashije kwiga neza uburyo bwo kunononsora muzika bakora kugirango bagire intera runaka bavaho bagire n’indi batera. Niba hari abahanzi nyarwanda bakomeje kubakira ku mbaraga z’imyizerere y’abapfumu n’amarozi, byazagorana cyane kugirango bagera ku ntera benshi mu banyarwanda babifuriza ko batera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalisa8 years ago
    Urban boy , Knowles , Zuzu , Dreams boy , Senderi , Bruce melody , Allion , Tom close ndabizi neza babajyamo ijana kwijana nibatitonda zabafotora kandi bazakema
  • komeza theoneste8 years ago
    uyu nje ndabona REMA yamukurikiranaho kwangiza ibidukikije yica inyamaswa n'iterabwoba rye!! cyereka niba yabasha kwerekana isoko aguriramo izi mpu zose.
  • 8 years ago
    MUGARUKIRE IMANA ITANGA BYOSE
  • 8 years ago
    abahanzi bajya mu bapfumu ni njyegera, bashobora no kudutangaho ibitambo, mukwiye kubagaragaza bakanengwa, bashaka kutujyana munzira mbi, usibye ko ntacyo byabamarira, talent isigaye mu bana bari kubyiruka, kimironko ifite abana babizi kdi badashakishiriza mu barozi, dukwiye kubafasha tukabazamura nkatwe bireba.





Inyarwanda BACKGROUND