RFL
Kigali

Ni uwacu ya Dany Vumbi niyo iyoboye indirimbo z’amashusho zarebwe cyane kuri Afrifame muri Kanama – URUTONDE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/09/2015 9:20
1


Nk’uko benshi mu basomyi b’inyarwanda bamaze kubimenyera, buri kwezi tubagezaho urutonde rw’indirimbo z’amashusho zagaragaye ku rubuga rwa Youtube shene yacu ya Afrifame mu kwezi tuba dusoza. Kuri ubu tukaba tugiye kubagezaho indirimbo twabatoranirije twakiriye muri Kanama ziyobowe na Ni uwacu ya Dany Vumbi mu kurebwa cyane.



Muri uku kwezi twakiriye indirimbo zitandukanye z’abahanzi bamaze kugira amazina akomeye hamwe na bamwe mu bakizamuka. By’umwihariko umuraperi Riderman nubwo muri uko kwezi yari afitemo ubukwe akaba yaragaragajemo ingufu aho yasohoyemo indirimbo ebyiri z’amashusho arizo Piquant na Abasore.

Muri rusange indirimbo zasohotse muri uku kwezi zikaba zitararebwe cyane nko mu mezi ashize ariko ntibyabujije ko abagera ku bihumbi 17,850 bamaze kureba indirimbo Ni uwacu(umusinzi) ya Dany Vumbi mu byumweru bine imaze ari nayo ya mbere yarebwe cyane.Ikindi twabamenyesha ni uko indirimbo ‘Ntibyambaho’ ya Two4real na Ziggy 55 ari imwe muzishimiwe n’abantu ndetse ikaba ariyo yabaye indirimbo y’ukwezi mu bihembo ngarukakwezi bya ‘The Iwacu night’.

Reba zimwe mu ndirimbo zasohotse muri uku kwezi gushize kwa Kanama

*Ni uwacu by Dany Vumbi

*Ntibyambaho by Two 4real ft Ziggy55

*Piquant by Riderman

*Winyibutsa by Phionah

*I love you by Peace Jolis

*Kora akazi by Jules Sentore

*Njyenyine by Kid Gaju

*Mwenyura by Charly & Nina

*Abasore by Riderman

*Karushya ihamagara by Rafiki

*Malayika by Jay Polly

*African child by Mutu ft Babou

*Swagg by Zapp ft Riderman & Bull Dogg

*Imbere cyane by Cool sniper ft Aimee Blueston

*Amakuru by M Izze

*Aza avuna by King Philosophe

*Yawe by Serge Iyamuremye

*Ndagukunda by B Gun

*Amaraso mashya by Styso ft New Generation

*Izina rikomeye by Maranatha Men

*Uri uw'agaciro by Dusabe Juliet

*Sinakureka by Jay B

*Ni ugutekinika by Manamana

*Ndagukunze burundu by Dr Sam

*Ankunda kigeshi by Ntare Luckman

Tubibutse ko uburyo izi ndirimbo zikurikiranye bidasobanuye ko ariko zakurikiranye mu bijyanye no kurebwa cyane kuko zitanasohokeye igihe kimwe, ndetse kandi ntibivuze ko bigaragaza ubwiza bwazo, ahubwo twagendeye ku buryo zari zikurikiranye aho zicurangirwa(playlist) ubwo twateguraga iyi nkuru.

Ese wowe muri izi zose ni iyihe yagushimishije kurusha izindi?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jane8 years ago
    Ntibyambaho kbsan niyo yankoze k'umutima !!!





Inyarwanda BACKGROUND