Guhera kuwa Kabiri tariki 9 Gashyantare 2016, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, hakwirakwije inkuru ivuga ko umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boys, yabyaranye n’umukobwa akamwigarika ndetse akaba atanatanga indezo.
Iyi nkuru yavugaga ko uwatewe inda ari Uwase Clemence utuye mu mudugudu wa Mushoko, akagari ka Rwaza, mu murenge wa Rugerero wo mu karere ka Rubavu, ngo akaba yaravugaga ko yabyaranye n’umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys uzwi nka Nizzo, ariko byagera ku mazina ye bwite hakavugwa uwitwa Munyaneza Fiston mu gihe amazina nyakuri y’uyu musore wo muri Urban Boys ari Nshimiyimana Mohammed.
Iyi niyo foto yakwirakwije bivugwa ko ari iy'umukobwa wabyaranye na Nizzo agatererana uyu mwana
Iyi nkuru bitaragara neza aho yaturutse n’ukuri kw’ibivugwamo, yakomeza ivuga ko uwatewe inda yibarutse umwana w’umukobwa mu kwezi k’Ukwakira 2015 mu bitaro bya Gisenyi, naho inda ngo akaba yarayitewe na Nizzo mu kwezi kwa Werurwe 2015. Ikomeza ivuga ko guhura kwabo, intandaro yabaye ko uyu mukobwa yakundaga Urban Boys, nyuma agashakisha nimero ya Nizzo bakaza kuvugana bakanapanga ko yamusura i Kigali nk’umufana wabo, bikarangira bamaranye icyumweru babana ari nabwo yaje kumutera inda.
Mu gushaka kumenya ukuri kwabyo, Inyarwanda.com twashakishije abayobozi bo mu nzego z’ibanze zavuzwe haruguru, tubasha kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwaza nawe atugeza ku mukuru w’umudugudu wa Mushoko, uyu muyobozi nawe yitabaza abaturage ayobora hashakishwa amakuru y’uyu mukobwa basanga ntawe bazi muri uyu mudugudu, mu gihe ukurikije ibibazo bivugwa ko yahuye nabyo, biramutse ari ukuri yakabaye azwi n’ubuyobozi ndetse n’abaturage.
Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, yagaragaje ko yatewe agahinda cyane n’iyi nkuru imuharabika, mu magambo yanditse ku rubuga rwa Instagram akimara kubona iyi nkuru akaba yagaragaje ko abangamiwe n’abifuza kubabaza abandi nta nyungu babifitemo.
Ku maso ntihishimye kubera bamwe bifuza kubabaza umuntu nta mpamvu nta n’inyungu babifitemo, gusa Imana ibahe imbabazi nabo sibo nanjye nazitanze. Nizzo
Safi Madiba, umusore uririmbana na Nizzo mu itsinda rya Urban Boys, we yatangaje ko azi neza amazina y’umusore baririmbana, akaba atitwa Munyaneza Fiston ahubwo yitwa Nshimiyimana Mohammed, bityo hakaba hakwiye gushakishirizwa ahandi kuko uwo Fiston ntawe bagira mu itsinda rya Urban Boys
TANGA IGITECYEREZO