RFL
Kigali

Ni ukuhe kuri ku bivugwa ko Nizzo (Urban Boys) yateye inda umukobwa agatererana umwana na nyina ?

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:11/02/2016 9:04
20


Guhera kuwa Kabiri tariki 9 Gashyantare 2016, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, hakwirakwije inkuru ivuga ko umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boys, yabyaranye n’umukobwa akamwigarika ndetse akaba atanatanga indezo.



Iyi nkuru yavugaga ko uwatewe inda ari Uwase Clemence utuye mu mudugudu wa Mushoko, akagari ka Rwaza, mu murenge wa Rugerero wo mu karere ka Rubavu, ngo akaba yaravugaga ko yabyaranye n’umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys uzwi nka Nizzo, ariko byagera ku mazina ye bwite hakavugwa uwitwa Munyaneza Fiston mu gihe amazina nyakuri y’uyu musore wo muri Urban Boys ari Nshimiyimana Mohammed.

Iyi niyo foto yakwirakwije bivugwa ko ari iy'umukobwa wabyaranye na Nizzo akihakana uyu mwana

Iyi niyo foto yakwirakwije bivugwa ko ari iy'umukobwa wabyaranye na Nizzo agatererana uyu mwana

Iyi nkuru bitaragara neza aho yaturutse n’ukuri kw’ibivugwamo, yakomeza ivuga ko uwatewe inda yibarutse umwana w’umukobwa mu kwezi k’Ukwakira 2015 mu bitaro bya Gisenyi, naho inda ngo akaba yarayitewe na Nizzo mu kwezi kwa Werurwe 2015. Ikomeza ivuga ko guhura kwabo, intandaro yabaye ko uyu mukobwa yakundaga Urban Boys, nyuma agashakisha nimero ya Nizzo bakaza kuvugana bakanapanga ko yamusura i Kigali nk’umufana wabo, bikarangira bamaranye icyumweru babana ari nabwo yaje kumutera inda.

Mu gushaka kumenya ukuri kwabyo, Inyarwanda.com twashakishije abayobozi bo mu nzego z’ibanze zavuzwe haruguru, tubasha kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwaza nawe atugeza ku mukuru w’umudugudu wa Mushoko, uyu muyobozi nawe yitabaza abaturage ayobora hashakishwa amakuru y’uyu mukobwa basanga ntawe bazi muri uyu mudugudu, mu gihe ukurikije ibibazo bivugwa ko yahuye nabyo, biramutse ari ukuri yakabaye azwi n’ubuyobozi ndetse n’abaturage.

Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, yagaragaje ko yatewe agahinda cyane n’iyi nkuru imuharabika, mu magambo yanditse ku rubuga rwa Instagram akimara kubona iyi nkuru akaba yagaragaje ko abangamiwe n’abifuza kubabaza abandi nta nyungu babifitemo.

nizzo

Ku maso ntihishimye kubera bamwe bifuza kubabaza umuntu nta mpamvu nta n’inyungu babifitemo, gusa Imana ibahe imbabazi nabo sibo nanjye nazitanze. Nizzo

Safi Madiba, umusore uririmbana na Nizzo mu itsinda rya Urban Boys, we yatangaje ko azi neza amazina y’umusore baririmbana, akaba atitwa Munyaneza Fiston ahubwo yitwa Nshimiyimana Mohammed, bityo hakaba hakwiye gushakishirizwa ahandi kuko uwo Fiston ntawe bagira mu itsinda rya Urban Boys






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • anita8 years ago
    Ark abahanzi bararushye koko ubu se nkuyu koko aba yatumwe nande bazajye bamenya aho baba bazikuye bakareka gutesha abantu umutwe.
  • 8 years ago
    baramubeshyeye kbsa
  • umuhoza8 years ago
    Anita iyuba urumugabo ukavuga gutyo mbambabaye. Ariko kuko nawe urumugore ntacyo iba bitarakubayeho senga ntibizabe kubana bawe. Ubwose uwomugore usibye ibibazo. Urabona abaye iki? Wowe baguteye inda bakaguta ntakazi ugira ntawugufasha ukanabyara umwana urumva wasa ute? Ko ahubwo nigishoro kibunza inyanya wakibura. Sha ntimukirate isi ntago itwikiriye buri wese yanyagirwa. Ahubwo uwomukobwa nibamufashe abahanzi iyongeso barayigira yokubyara ntibarere. Abagabo bihakana abana bakabemera bakuze ibikomeye byararangiye bage kwamuganga babapime amaraso barebe koko kwaruwe cg ataruwre kuko umuntu ntiyabeshyera undi batararyamanye ntibishoboka.
  • kabaka8 years ago
    Birababaje ukuntu bamwe bihakana abana Abandi twarababuze muzamunyihere ndabona Anateye ubwuzu kbs
  • Douglas8 years ago
    Ariko ntimukarebe kuruhande rumwe mwibukeko harabakobwa baba bashaka kubaka izina cg kurya (hits) bakuririra kumuntu uzwi namwe mumbwire ntanazi amazina ye nyakuri be care full #nizzo ashobora kuba arengana.
  • Douglas8 years ago
    Ariko ntimukarebe kuruhande rumwe mwibukeko harabakobwa baba bashaka kubaka izina cg kurya (hits) bakuririra kumuntu uzwi namwe mumbwire ntanazi amazina ye nyakuri be care full #nizzo ashobora kuba arengana.
  • thimotee skitu8 years ago
    abobaba bashaka kubangamira umusaza kbisa uwomukobwa ukunu arimubi nibyagwamo kuri nizzo kbsa ahubwo uwomukobwa nabarize ahandi yibeshye numeroo rwoseeeee nacike feriii
  • 8 years ago
    Baba babatumye abo nibagasenya
  • 8 years ago
    Nizzo umukobwa wicaro ni 4 hekenya abi cityman
  • Ntivuguruzwa Samuel8 years ago
    Mwiriwe rwose bareke kubeshyera Nizzo, ahubwo uwo mukobwa yihangane ashakire ahandi ntayobere kuri uwo mu Nigger.
  • evariste8 years ago
    bajye bareka gutesha abahungu umutwe njye nibaza mû myaka 20 irimbere aho ISi izaba igeze umuntu ayoberwa numuhungu wamuteye inda bitewe n'uburaya bwabo umukobwa aryamana nuwo ahuye nawe wese atabanje gushishoza ngo amenye uwariwe gusa ikibabaza BMW tubigenderamo ngo abagabo bararya imbwa zikishyura nizzo web ihangane uzarenganurwa
  • eric8 years ago
    nizzo ihangane babuze ubwenge
  • hakolimana jean damascene8 years ago
    umuhungu wacu baramubeshyera ntago yitwa gutyo ahubwo mushake uwo mukobwa aduhe amakuru nyayo
  • gahozo8 years ago
    abakobwa bubu babaye gute bibeshyera kabos
  • kamanzi faustin8 years ago
    huyu chenzi sana ,huyu mutoto ana swag a za kufa mtu alafu huyu mwanamke muchenzi wa kijjini uko kwao mbari tena eti amerara neye week nzima kudadadek ,mi spend hao wanaharibu tarent ya watu wanazririsha wantu na sura kama ya nyani
  • kk8 years ago
    umuhoza ntago ari abahanzi gusa nabandi barayigira kuko sibo babikora bonyime ahubwo ufite ibitekerezo bicye kbs
  • Eric8 years ago
    Gusaniba nizzo yabayarateye uwomukobwa inda niyihangane bibaho nahokwanga umwana sibyiza nagatoya kuko bavugako umwana arumunjyicha nibakwanjyiche uwukunda nizzo niba waba uziko umwana aruwawe emerakuza mubahafi guc birahanjyije murakoze kdi munjyire ibihe byiza!
  • rene morgan8 years ago
    iyi nyatsi ra???nubwo nawe yiyandarika arik kbs ibi nanjye ndabihakanye iyu ni umuyaya urongorwa nubonetse wes yiseby nizz
  • rene morgan8 years ago
    iyi nyatsi ra???nubwo nawe yiyandarika arik kbs ibi nanjye ndabihakanye iyu ni umuyaya urongorwa nubonetse wes yiseby nizz
  • kesh alba7 years ago
    rka bareke kubeshyera nizzo bana





Inyarwanda BACKGROUND