RFL
Kigali

Ni kihishe inyuma yo kuba Safi Madiba abitse iwe mu nzu igikombe Teta Sandra aherutse kwegukana-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/05/2018 12:01
1


Teta Sandra, umwe mu bakobwa bamaze kwamamara hano mu Rwanda, mu minsi ishize yegukanye igikombe cy’abanyarwandakazi bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, icyakora nyuma yo kucyegukana magingo aya nawe ntazi aho kibitse ahubwo bitunguranye cyasanzwe mu nzu kwa Safi Madiba.



Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya impamvu nyayo yo kuba Safi Madiba abitse igikombe Teta Sandra yegukanye nyamara nyiri ubwite (Sandra Teta) atazi aho kibitse maze tubaza uyu mukobwa niba yaba azi aho iki gikombe kiri maze mu magambo ye agira ati”Njye sinzi aho kiri gusa maze kucyegukana ubuyobozi bwa The Mane ni bwo bwahise bujyana iki gikombe bityo byanze bikunze kibitswe na The Mane.”

safi madibaIbi bihembo bibitse hamwe mu nzu ya Safi Madiba

Nyuma yo kumva ko kiri mu buyobozi bwa The Mane, Inyarwanda yaganiriye na Bad Rama umuyobozi wa The Mane agaruka ku kuntu Safi Madiba yaba abitse iwe mu nzu igihembo cya Teta Sandra. Yagize ati” Urumva twavuye kubifata dutaha mu modoka zinyuranye ariko umurinzi wa Safi ni we wari ubifashe, icyo ni cyo cyatumye Safi yisanga wenda yabijyanye iwe kuko Teta ntabwo yajyanye na Safi Madiba ahubwo urabinyibukije reka nze mbibasabe tubishyire mu biro bya The Mane.”

safi madiba

Igikombe cya Safi Madiba n'icya Teta Sandra biri kumwe mu bubiko

Kugeza ubu Teta Sandra ntabwo azi neza aho igihembo yahawe muri Smart Awards kiri kubarizwa nyamara amafoto agaragaza ko iki gihembo kibitse hamwe n’icya Safi Madiba mu nzu iwe. Tubibutse ko Safi Madiba na Teta Sandra bose babarizwa muri The Mane kabone n'ubwo hari umubare utari muto utarasobanukirwa urwego Teta Sandra abarizwamo muri The Mane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • theoneste5 years ago
    yaribagiwe safi nintore ndabizi niyabikora ahubwo habayeho urujijo safi amahoro wapfurawe akazikeza nigg pis





Inyarwanda BACKGROUND