RFL
Kigali

Impamvu 2 zikomeye zo kubura abantu kwa Kigali Up 2018 nyamara yari yatangiye kubona abaterankunga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/07/2018 17:20
1


Kuva tariki 26 nyakanga 2018 nibwo mu mujyi wa Kigali hatangiraga ibitaramo bya Kigali Up, ibi bitaramo by'iminsi itatu byari ibitaramo byubashywe mbere y'uko biba ariko bihabanye n'uko iri serukiramuco ryarangiye bimeze kuko kuri ubu Kigali Up ari iserukiramuco ryasize umugani wo kubura abantu bikomeye uyu mwaka.



Ku ikubitiro ku wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018 nibwo habaye igitaramo cya mbere cya Kigali Up Festival, iki gitaramo cyagombaga kuririmbamo umunyabigwi mu muziki wa Africa Alpha Blondy, uyu muhanzi w'injyana ya Reggae ni umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda ntabwo yigeze abona abantu dore ko yaririmbiye abatarenze magana abiri. bukeye bwaho hari hateguwe ibirori byagombaga guhuza aba Djs banyuranye hano mu Rwanda, icyakora n'ubwo uyu munsi kwinjira byari ubuntu ntabwo abafana bigeze bitabira cyane.

Bukeye bw'uyu munsi ku munsi wa gatatu ukaba n'uwa nyuma w'iri serukiramuco hagombaga kuririmba abahanzi benshi ariko abaririmbye bose baririmbiye abantu batarenga ijana na makumyabiri bari biganjemo abari bafite imirimo muri iki gitaramo. ibi byatumye Inyarwanda.com twifuza kurebera hamwe nabasomyi bacu impamvu nyir'izina iri serukiramuco rititabiriwe mu gihe nyamara ryari ritangiye kubona abaterankunga dore ko kuri iyi nshuro Banki ya Kigali yari yashyizemo amafaranga.

Kigali Up y'uyu mwaka yabuze abantu ku buryo bukomeye

Binyuze mu biganiro binyuranye umunyamakuru wa Inyarwanda yagiye agirana nabakurikiranira hafi imyidagaduro twasanze bimwe mu byatumye iri serukiramuco ribura abantu harimo:

Kutamamaza bikwiye iserukiramuco nka Kigali Up

Bamwe mu bakurikiranira hafi muzika y'u Rwanda baganirije umunyamakuru wacu kuri iyi ngingo batangaje ko kimwe mu byo babonye byatumye Kigali Up ya 2018 ititabirwa harimo kuba batarigeze bamamaza ku rwego nk'urwo iri serukiramuco ririho. Aha usanga abateguye iri serukiramuco barizeye cyane ko ari iserukiramuco rifite izina kurusha uko baryamamaza n'igihe babikoreye bakabikora igihe nyir'izina cyo kwamamaza ngo ubone abantu wifuza cyamaze kubarengana.

Kwifashisha abahanzi ba make cyangwa batishyuza ariko batari mu ba mbere bakunzwe mu gihugu

Mu by'ukuri n'ubwo waba utamamaje cyane ariko ukizera ko amazina azaririmba mu gitaramo ari muya mbere akomeye ndetse bakaba banafite abakunzi benshi wenda byatuma abakunzi ba muzika bitabira cyane ko amafaranga yo kwinjira aba atari make bisaba ko ibihumbi bitanu byishyuwe n'uje kureba Kigali Up byibuza agakururwa n'abahanzi bakomeye bashyizwe ku rutonde rw'abaririmba.Kigali Up

Kigali Up

Aba nibo bahanzi baririmbye muri Kigali UP 

Ibi bihabanye n'ibyari mu bitaramo bya Kigali Up cyane ko n'ubwo kwinjira muri ibi bitaramo byari 5000frw ariko amazina y'abahanzi bagombaga kuririmbamo mu by'ukuri atari abahanzi bari mu ba mbere bakunzwe mu Rwanda kabone n'ubwo baba bari mu bahanga u Rwanda rufite ariko ntibari mu ba mbere bafite abakunzi benshi bo kuza kubareba muri iri serukiramuco.

Iyo uganiriye na bamwe mu bahanzi bakomeye ndetse bafite amazina ukababaza impamvu batatumiwe muri ibi bitaramo hari abakubwira ko bagiranye ibiganiro n'abategura iri serukiramuco ariko bikarangira batabashije kumvikana cyane ko amafaranga baba basaba abategura iri serukiramuco baba badashaka kuyatanga bityo hakabaho gufata abahanzi bemeye kwitabira mu gihe bemera kwakira amafaranga make aba atangwa.

Kutagaragaramo abahanzi bakomeye ku rwego rw'igihugu banakurura abakunzi ba muzika no kutamamaza ni zimwe mu mpamvu ebyiri zikomeye zatumye Kigali Up y'uyu mwaka ititabirwa nyamara yari yatangiye kureshya abaterankunga bari banayiyobotse. Kigali Up ni rimwe mu maserukiramuco akomeye hano mu Rwanda ku buryo hatagize igikorwa ngo rikosorwe mu maguru mashya ryatakaza agaciro iki kikaba igihombo gikomeye cyane muzika y'u Rwanda yaba ihuye nacyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gabanya5 years ago
    Nabyumva muvuze ko nta publicite ihagije bakoze..arko ngo nta ba stars bakoresheje?!!..purpose ya kglUp nukwerekana impano apana ingirwa ba stars bamwe ba buri gihe





Inyarwanda BACKGROUND