RFL
Kigali

Ngomba kugarura Coga style mu bihe byiza kandi igihe ni iki – Rafiki (VIDEO)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/08/2015 12:13
2


Mazimpaka Rafiki ufatwa nk’umwami w’injyana yihariye ya Coga style aratangaza ko arimo akora ibishoboka byose ngo yongere asubire mu bihe bye byiza nkuko byahoze mu myaka yashize, bityo injyana ye ya Coga style yemeza ko ari umwihariko w’u Rwanda ayishyire ku rundi rwego.



Uyu musore wemera ko mu bihe byashize yadohotse bigatuma asubira inyuma, kuri ubu ngo yamaze gufata ingamba zikomeye zo kongera kwigaragaza ku ruhando rwa muzika ndetse akanakomeza umugambi yari yaratangije wo kwambutsa muzika ye imbibe z’u Rwanda. Ibi uyu muhanzi yabidutangarije ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye ‘Karushya ihamagara’ yashyize hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho ahamya ko irushanwa rya Guma Guma aherukamo ryamuhumuye rikamwereka ko abafana be bakimufitiye urukundo ariko bakaba bamushinja kudakora cyane nkuko byahoze ari nabyo avuga ko agiye gukosora.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Karushya ihamagara'

Rafiki ati “ Niba twarabashije kubigeraho mu gihe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga byari bitarafata indi ntera, kuki ubu byatunanira? Ntekereza ko ubu byoroshye kumenyekanisha ibihangano kurusha uko byahoze. Ndasaba buri wese kumfasha muri uru rugamba kuko njyewe ndi tayari gutanga imbaraga zose n’ibishoboka ngo Rafiki bazi kera agaruke kuri chat.”

Nyuma y’iyi ndirimbo yayobowe ndetse itunganywa mu buryo bw’amashusho na Fayzo, Rafiki avuga ko afite indi mishinga myinshi iri mu nzira harimo indirimbo yise ‘Ramba ramba’ igomba gukurikiraho yizera ko izabica bigacika mu mpera z'uyu mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eulade8 years ago
    Yes Rafiki garuka twari twakubuze Coga style Igikosi, igipende zaraturyoheraga turakubura Welcome back Coga
  • man alli8 years ago
    welcome back rafiki, njyewe mbabwize ukuri rafiki yanciye courage muri music kuva yacogora gukora najye music narayanze mperuka umuziki nyawo rafiki ugikora nkuri inyuma inama turazifite nyishiii





Inyarwanda BACKGROUND