RFL
Kigali

Ngeruka Faycal Kode yishimiye igihembo cya mbere yahawe nk’umuhanzi ukorera muzika ye muri Diaspora

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/12/2017 10:22
0


Ngeruka Faycal uzwi nka Kode yegukanye igihembo mu byatanzwe na ‘Nshuti Merits & Awardz’ 2017 nk’umuhanzi ufite indirimbo ifite amashusho meza mu bahanzi bose b’Abanyarwanda baba mu mahanga.



‘Nshuti Merits & Awardz’ ni ibihembo bitangwa n’urubyiruko rwo mu Rwanda n’u Burundi ruba mu Bubiligi n’abandi banyafurika baba mu Burayi, hagamijwe gushishikariza urubyiruko rwifitemo impano kurushaho kuyibyaza umusaruro.

faycalUsibye Kode ariko hahembwe n'abandi benshi

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri cyabereye ahitwa “Aadocks Bruxelles”, aha ni ho Ngeruka Faycal Kode yaherewe igihembo nk’umuhanzi ufite indirimbo ifite amashusho meza. Nyuma yuko indirimbo ye Vitamina yari imaze guhembwa nk’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka, Kode yashimiye abamuhaye igihembo anashimira bikomeye umusore wayimukoreye witwa Julien Irankunda ndetse n’abakunzi ba muzika ye bagiye bamutora.

Ngeruka Faycal Kode yamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda mu minsi ishize yamamara cyane muri muzika nyuma y’indirimbo zinyuranye yagiye akora zirimo; Igikomere, Impeta n’izindi. Mu minsi ishize uyu muhanzi ni bwo yashyize hanze indirimbo yise Vitamina ari nayo yanahembwe nk’indirimbo y’umwaka ifite amashusho meza.

kode

Ngeruka Faycal Kode yahembwe

Usibye Ngeruka Faycal Kode wahawe igihembo, hahembwe kandi umuhanga mu kuvanga imiziki yabaye Dj Saido, umufotozi mwiza aba Jessica Rutayisire ukorera igihe.com mu Burayi, indirimbo nziza y’amashusho iba “Mfate” ya Rtagg. Indirimbo y’amajwi yahembwe na yo ni iya Rtagg yitwa Ting Dance; Itsinda ryahize andi riba Ingangare, mu gihe Itsinda ry’ababyinnyi beza ryabaye Mad Em Dancers, naho umuraperi wahembwe aba MLambert.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND