RFL
Kigali

Sano Alyn atangiranye 2018 ingamba nshya mu muziki asohora indirimbo nshya yatunganyirijwe muri Amerika-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/01/2018 13:48
2


Umuhanzikazi Sano Alyn atangiranye umwaka wa 2018 imbaraga nyinshi mu muziki nyuma yo gusoza kaminuza dore ko ishuri ngo ryatumaga adakora cyane umuziki. Kuri ubu yamaze gusohora indirimbo nshya y'urukundo yise 'Naremewe wowe'.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Sano Alyn yadutangarije ko iyi ndirimbo ye 'Naremewe wowe' yatunganyirijwe bwa nyuma (Mastering) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Manifold Recording Studio mu gihe amajwi yayo yafatiwe mu Rwanda muri Panda music. Yanagarutse kuri gahunda afite mu muziki nyuma yo gusoza kaminuza. Sano Alyn yagize ati:

Iyi ndirimbo yanjye nshya yabaye 'mastered' muri USA ahitwa Manifold Recording Studio. Nayoherejeyo nyuma yo gukora recording inaha (mu Rwanda) muri Panda music.Ikindi ni uko nasoje amashuri rero niteguye gukora umuziki neza rwose ntakintega.

Sano Alyn

Sano Alyn avuga ko agiye gushyira imbaraga mu muziki we

Muri iyi ndirimbo 'Naremewe wowe', Sano Alyn aririmba urukundo ruri hagati y'abantu babiri baryohewe n'urukundo aho umwe abwira mugenzi we ko ari we yaremewe bitewe nuko aba yumva nta wundi wanyura umutima we usibye kwibanira akaramata n'umukunzi we aba avuga ko ari we yaremewe. "Amahirwe aza rimwe mu buzima ayanjye ni wowe. Burya cherie naremewe wowe, ni ukuri naremewe wowe, ntuzigera na rimwe wumva ko nagenda nkagusiga,..." Ayo ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo.

UMVA HANO 'NAREMEWE WOWE' YA SANO ALYN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • koko6 years ago
    Mastering ya sound iri ku rwego rwo hejuru kabisa, uduhaye igifatika, uzarângire n'abandi uko bakorana na studio zisobanutse. congs mwana w'i Rda.
  • kabibi6 years ago
    yverry reka ubujura umenyereye kwiba indirimbo zabandi





Inyarwanda BACKGROUND