RFL
Kigali

Neema Rehema yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘OYA’

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/10/2017 16:54
0


Iyi ndirimbo ‘OYA’ niyo ya mbere uyu mukobwa warangije mu ishuri rya Muzika ku nyundo ahereyeho yinjira mu muziki nk’umuhanzi, ubundi yari asanzwe amenyerewe mu bitaramo bikomeye afasha abahanzi nko muri Primus Guma Guma Superstar, Kigali Up ariko yamenyekanye cyane ubwo yahabwaga umwanya akaririmba mu gitaramo cya The Ben ku Bunani.



Neema yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoze ngamije kubwira abantu ngo ntibacike intege zo gukora  no kugera kubyo biyemeje mu buzima, nyandikiye ingeri zose, abakuru n’abato. Nayihisemo ngo ibe iya mbere kuko mbona yahindura ikanafasha benshi”

Neema Rehema

‘OYA’ yakorewe muri Daystar Records, kugeza ubu ikaba ariyo ndirimbo yonyine Neema afite ku giti cye nk’umuhanzi gusa ngo ateganya gusohora izindi ndirimbo nyinshi. Yaratubwiye ati “Ndateganya imishinga myinshi mu muziki, iyi ni intangiriro y’urugendo rwanjye, ubu ngiye gushyira hanze indirimbo zanjye nk’umuhanzi ku giti cye”

Neema kandi abarizwa muri Sebeya Band imaze kugaragara mu bitaramo bitandukanye bikomeye, nibo bacurangiye The Ben ku bunani ubwo yagarukaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere, Meddy nawe kuva yaza mu Rwanda nibo akorana nabo, by’umwihariko Neema akaba ari we mukobwa wenyine ubarizwa muri iyi band.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND