Umutesi Neema Rehema ni umwe mu bakobwa bafite ijwi ryuje ubuhanga, benshi bamumenye ubwo yaririmbaga mu gitaramo The Ben yakoze mu ntangiriro za 2017 cya East African Party. Uyu mukobwa usanzwe ari n’umwe mu bagize Sebeya Band yashyize hanze indirimbo yise “Reka Nkwikundire” ibyinitse mu njyana ya zouk.
Neema Rehema ni umwe mu banyeshuri barangije ku ishuri ry’umuziki ku Nyundo ndetse akaba ari umwe mu bagize Sebeya Band imaze kumenyekana cyane mu bitaramo bitandukanye ifasha abahanzi nko muri Primus Guma Guma n’ahandi mu bitaramo bikomeye. Iyi ndirimbo Neema ashyize hanze ivuga ku rukundo, ikaba yarakozwe na Producer Bob.
Neema Rehema (hagati) ni umwe mu bagize Sebeya Band, na bagenzi be bahamya ko ari umuhanga
Uyu mukobwa ariko ahamya ko mu kwandika indirimbo, kuko asanzwe ari n’umucuranzi wa gitari,anatekereza ku buryo yazacurangwa. Iyi ndirimbo ya Neema ivuga ku muntu uba warazinutswe iby’urukundo ariko nyuma akaza kubona umukunzi umunyura akamera nk’ubonekewe. Iyi ndirimbo kandi Neema avuga ko yizeye ko abazayumva bazayikunda ndetse ngo hari n’izindi ndirimbo zitandukanye ari gukoraho.
Kanda hano urebe “Reka Nkwikundire” ya Neema Rehema:
TANGA IGITECYEREZO