RFL
Kigali

Neema Rehema, umwe mu barangije ku Nyundo bafite ubuhanga butangaje, yasohoye indirimbo yise “Reka Nkwikundire”

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/09/2018 19:49
2


Umutesi Neema Rehema ni umwe mu bakobwa bafite ijwi ryuje ubuhanga, benshi bamumenye ubwo yaririmbaga mu gitaramo The Ben yakoze mu ntangiriro za 2017 cya East African Party. Uyu mukobwa usanzwe ari n’umwe mu bagize Sebeya Band yashyize hanze indirimbo yise “Reka Nkwikundire” ibyinitse mu njyana ya zouk.



Neema Rehema ni umwe mu banyeshuri barangije ku ishuri ry’umuziki ku Nyundo ndetse akaba ari umwe mu bagize Sebeya Band imaze kumenyekana cyane mu bitaramo bitandukanye ifasha abahanzi nko muri Primus Guma Guma n’ahandi mu bitaramo bikomeye. Iyi ndirimbo Neema ashyize hanze ivuga ku rukundo, ikaba yarakozwe na Producer Bob.

Image result for Sebeya Band

Neema Rehema (hagati) ni umwe mu bagize Sebeya Band, na bagenzi be bahamya ko ari umuhanga


Uyu mukobwa ariko ahamya ko mu kwandika indirimbo, kuko asanzwe ari n’umucuranzi wa gitari,anatekereza ku buryo yazacurangwa. Iyi ndirimbo ya Neema ivuga ku muntu uba warazinutswe iby’urukundo ariko nyuma akaza kubona umukunzi umunyura akamera nk’ubonekewe. Iyi ndirimbo kandi Neema avuga ko yizeye ko abazayumva bazayikunda ndetse ngo hari n’izindi ndirimbo zitandukanye ari gukoraho.

Kanda hano urebe “Reka Nkwikundire” ya Neema Rehema:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeannette5 years ago
    Wooowww ndanyuzwe. Courage young lady
  • Hakhim5 years ago
    Nubona ahubwo,uyu mwana arashoboye rwose,knowless niyigire kurera umwana kuko umuziki waba Amateur ugiye kurangira,ejo bundi Numvise umusore witwa Mayor ndikanga ni Umu Rapper wo murwego rwo hejuru indirimbo zaba bahanzi bashya ziraduha ikizere kumusiki wahazaza ureke biriya birara byaririmbaga ibintu bitagira message,





Inyarwanda BACKGROUND