RFL
Kigali

Ndikumana Hamad Katauti mu ruhuri rw'ibibazo i Rusizi mu gihe uwahoze ari umugore we Oprah ari mu bihe byiza

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/10/2014 12:25
12


Mu Rwanda, muri Tanzania ndetse no mu bindi bihugu byo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, mu minsi yashize hamamaye cyane inkuru z’urukundo rw’umukinnyi w’umupira w’amaguru Ndikumana Hamad Katauti n’umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Tanzania; Irene Uwoya uzwi ku izina rya Oprah, gusa ubu Katauti ntari mu bihe byiza.



Ndikumana Hamad Katauti ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ariko akaba yarakiniye igihe kinini ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi yanabereye Kapiteni, ndetse akinira amakipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports. Uretse kuba yaramamaye mu Rwanda kubera gukina umupira w’amaguru, Ndikumana Hamad Katauti yanabaye icyamamare kubera gushakana na Irene Uwoya uzwi nka Oprah, uyu akaba ari umukinnyi wa filime w’icyamamare mu gihugu cya Tanzaniya, ubukwe bwabo bukaba bwarubatse amateka atazigera yibagirana mu mitima ya benshi, gusa ubu uyu mugabo yagezweho n’uruhuri rw’ibibazo.

Ndikumana Hamad Katauti na Irene Uwoya bagiranye ibihe bidasanzwe

katauti

Ndikumana Hamad Katauti na Irene Uwoya bagiranye ibihe bidasanzwe bakibana

Ibijyanye n’urukundo rwe na Oprah ndetse n’umubano wabo, byakunze kuvugwaho byinshi birimo gucana inyuma no gushwana bapfa ibintu bitandukanye bakongera bagasubirana ariko biza kuzamba ubwo ku itariki 13/11/2011 batandukanaga burundu nabo ubwabo bakabyiyemerera, ubu Ndikumana Hamad Katauti akaba yibera i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, aho bivugwa ko ubuzima abayeho butari bwiza ugereranyije n’uko yabayeho nk’icyamamare akibana na Irene Uwoya uzwi nka Oprah.

Umuhanzi Diamond yavuzweho guca inyuma Katauti akaryamana na Oprah ubwo yari akiri umugore we

Umuhanzi Diamond yavuzweho guca inyuma Katauti akaryamana na Oprah ubwo yari akiri umugore we

Irene Uwoya abajijwe icyatumye atandukana n’umugabo we, yatangaje ko kuva yashakana na Katauti atigeze agira ibyinshimo mu buzima bwe, aha akaba yaragize ati: “Sinigeze mukunda mbikuye ku mutima no kwemera gushakana nawe ni n’aho nabihatiwe”. Abajijwe ibyo ateganya ubwo yamaraga gutandukana na Katauti, yatangaje ko hari umuntu akunda cyane kandi yumva yarihebeye kuburyo bashobora kwibanira. Irene Uwoya ati “Ahubwo narihanganye kubana na Ndikumana Hamad imyaka ibiri n’igice”.

Nyuma yo gushyamirana kenshi igihe cyaje kugera baratandukana

Nyuma yo gushyamirana kenshi igihe cyaje kugera baratandukana

N’ubwo kugeza ubu Irene Uwoya atarashakana n’undi mugabo byemewe n’amategeko, hari amakuru yemeza ko abayeyo neza cyane kandi yateye imbere kurushaho mu bijyanye na Sinema asanzwe akora, naho umwana umwe aba bombi babyaranye we akunda kwibanira na nyirakuru muri Tanzaniya. Uwavuga ko uyu muryango watunguranye nyuma yo gukora ubukwe bw’agatangaza ntiyaba abeshye, cyane ko bwatwaye akayabo ka miliyoni 80 z’amashilingi ya Tanzaniya, ni ukuvuga hafi miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

katauti

katauti

Irene Uwoya na Katauti bakoze ubukwe bw'akataraboneka

Irene Uwoya na Katauti bakoze ubukwe bw'akataraboneka

Nyuma y’ubukwe bw’agatangaza bakoze tariki 11 Nyakanga 2009, nyuma kandi yo kuba umugore w’icyamamare no kuvugwa cyane mu bitangazamakuru we n’uwahoze ari umugore we Irene Uwoya, bigaragara ko haba mu mitungo no mu buzima busanzwe uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru atagize ibihe byiza, kuko ubu no mu bijyanye n’umupira w’amaguru aho ageze atari aho kwishimirwa n’abamukunda.

Irene Uwoya uzwi nka Oprah aya yakinanaga filime na Nyakwigendera Steven Kanumba

Irene Uwoya uzwi nka Oprah aya yakinanaga filime na Nyakwigendera Steven Kanumba

N’ubwo yamamaye ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse akaba yaranakiniye amakipe atandukanye akomeye, ubu akinira ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, iyi kipe akinira ikaba itari ku rwego rw’amakipe akomeye yagiye akinira.  Uretse ibi kandi, ibyo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi byo byabaye nk’inzozi kuri Ndikumana Hamad Katauti kuko ubu atakinabarwa nk’umunyarwanda ahubwo yashyizwe ku rutonde rw’abanyamahanga bagiye bakinira ikipe y’igihugu cy’u Rwanda mu buryo butubahirije amategeko, ubu akaba abarwa nk’Umurundi ukinira ikipe ya Espoir yo mu Rwanda.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • XXXXXXXXXXX9 years ago
    courage mukobwa ntampamvu zo kwizirika kumuntu ubuzima ni butoya
  • kibwa9 years ago
    Namwe mwamwihakanye nkanswe umugore we!? Meme yamenye ubwenge yanga kwitwa umunyarwanda, ubu nawe aba ari kujugunywa!
  • XXXXXXXXXXX9 years ago
    courage mukobwa ntampamvu zo kwizirika kumuntu ubuzima ni butoya
  • na9 years ago
    iyi nkuru iteye agahinda,ubu ayo mafranga yatakaje akora ubwo bukwe kumukobwa utanamukunda aba yarayakoresheje mubindi kandi aba ageze kure,uyu mukobwa numugome,kuvuga ngo ntiyamukundaga?ubuzima Ni injuste kabisa,Ndumva katauti anteye agahinda pe,Imana Imutabare,sinon namugira inama yo gushaka utwo yakwikorera,akava mumupira niba abona byanse.
  • 9 years ago
    DO NOT TRUST ANYONE
  • 9 years ago
    Katauti yitangiye Urwanda igihe kinini, kandi rwose bigaragara ko akunda Urwanda pe. Kumubuza kuba umunyarwanda birababaje
  • 9 years ago
    Katauti yitangiye Urwanda igihe kinini, kandi rwose bigaragara ko akunda Urwanda pe. Kumubuza kuba umunyarwanda birababaje
  • ntakirutimana alfred9 years ago
    njye ndumva uyumusore akababaro yagize ariko kamuteye gucika intege nukuri ndemeza ko iyo azakuba akibana numugore we ubu hariho ibyo aba akora bidasanzwe pe
  • 9 years ago
    muribeza
  • mugyuka patrick8 years ago
    ok all the mentioned above happened;but Rwandese we have to think about what he did in amavubi team,right is not Rwandese as you wish though those happen why should do we decline his value banange?ok nkumuntu wagiriye akamaro igihugu mukamwambura value what do expect to those who did not work pysically?and do you think that the caming up player how will they take of when they are being called for amavubi issue?
  • mugyuka patrick8 years ago
    ok all the mentioned above happened;but Rwandese we have to think about what he did in amavubi team,right is not Rwandese as you wish though those happen why should do we decline his value banange?ok nkumuntu wagiriye akamaro igihugu mukamwambura value what do expect to those who did not work pysically?and do you think that the caming up player how will they take of when they are being called for amavubi issue?
  • 6 years ago
    ubwo niba katauti atari 'umunyarwanda ninde munyarwanda ?katauti yahesheje ishema igihe kinini yagakwiye guhabwa agaciro nkumunyarwanda wagiriye urwanda akamaro namwigiyeho gukunda igihugu kuva ndi umwana nakundaga uburyo yitanga iyo yabaga acyinira igihugu nzahora mwubaha nkumunyarwanda no matter what .let him rest in peace





Inyarwanda BACKGROUND