RFL
Kigali

"Ndi muri Tanzania muri gahunda zanjye gusa na Meddy ndi gushaka uko twakorana" Sat B yakuyeho urujijo ku ndirimbo ye na Meddy

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/11/2018 15:27
0


Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Meddy byatangajwe ko yerekeje muri Tanzania aho binavugwa ko afite imishinga myinshi y'indirimbo ari gukorera muri iki gihugu. Ku ikubitiro ry'imishinga ivugwa mu itangazamakuru cyane ni indirimbo ye yaba yaragiye gukorana na Diamond, undi uvugwa cyane ni umurundi Sat B.



Sat B

Sat B na Meddy bafatanye ifoto bagihurira muri Tanzania

Ubwo Meddy yari amaze kugera muri Tanzania ku mbuga nkoranyambaga byahise bigaragara ko na Sat B yahise yerekeza muri iki gihugu. Amakuru yageraga ku Inyarwanda.com ni uko Meddy yagombaga gukorana indirimbo na Sat B, iyi ikaba indirimbo yo gukomeza kwiyegereza abakunzi ba muzika i Burundi mbere y'uko ajya kuhataramira.

Nyuma y'uko aba bahanzi bahuriye muri Tanzania benshi batangiye kubona amafoto bari kumwe muri studio imwe, batekereza ko baba bari gukorana indirimbo. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wari ufite amatsiko yo kumenya ukuri ku gihurije Meddy na Sat B muri Tanzania yegereye uyu muhanzi w'i Burundi tumubaza icyihishe inyuma y'amafoto ari gucicikana ari kumwe na Meddy muri studio.

Sat B

Iyi foto niyo yatumye benshi batekereza ko aba bahanzi baba bari gukorana indirimbo muri Tanzania

Sat B aganira na Inyarwanda yagize ati "Ndi muri Tanzania muri gahunda zanjye gusa na Meddy ndi gushaka uko twakorana." Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ishobora gukorwa cyane ko yajyanye muri Tanzania n'umugabo wateguye igitaramo cya Meddy i Burundi bityo akemeza ko binyuze mu biganiro binyuranye bigomba guhuza impande zombi bashobora gukorana indirimbo.

abajijwe ku ifoto yagiye hanze bari kumwe muri studio Sat B yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ari ifoto bifashe ubwo bari bahuriye kuri studio  ariko bari bataratangira gukorana indirimbo. 

Amakuru Inyarwanda.com ifite kandi yizewe ni uko mu gitaramo cya Meddy i Burundi Sat B ari umwe mu bahanzi b'i Burundi bazifatanya na Meddy ku rubyiniro nk'uko amakuru ava imbere mu bategura iki gitaramo abivuga. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND