RFL
Kigali

Ndi kwiyumva nk'agahinja kabyawe bundi bushya, sinkishaka intambara z'amagambo – Uncle Austin

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/03/2015 12:05
3


Uyu munsi tariki ya 27, Werurwe 2015, ni umunsi udasanzwe ku umuhanzi Uncle Austin wizihiza isabukuru ye y’imyaka 30 y’amavuko. Uyu muhanzi avuga ko iyi sabukuru ye itandukanye n’izayibanjirije kuko ubu yiyumva nk’umuntu udasanzwe, wavutse bundi bushya, utangiye urugendo rushya.



Ndumva nzutse. Byawe bundi bushya, niyo mpamvu uyu munsi nshaka kuwukoresha nk’umunsi mushya mubyo nkora byose.Ubu gahunda yose ni nshya muri career yanjye, kimwe cyo nahindutseho cyane ni uko ntazongera kurwana n’umuntu uwo ari we wese muri za ntambara z’amagambo.”, Uncle Austin aganira n’inyarwanda.com, kuri uyu munsi yizihirizaho isabukueu ye y’amavuko.

Uncle Austin

Uncle Austin avuze ko arambiwe intambara z'amagambo ndetse atazongera kumvikana aterana amagambo, nyuma y'uko mu minsi ya shize yagiye akunda kugaragara mu bibazo bitandukanye n'abahanzi bagenzi be bakora injyana ya Afrobeat, ndetse by'umwihariko akaba yaranakunze kunenga imitegurire y'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Kanda hano wumve indirimbo aheruka gusohora yise 'Ngukunda bikabije'

Uncle Austin avuga ko mu myaka 30 ishize abonye izuba, hari byinshi amaze kwiga nk’isimo ryafasha umuntu kubaho neza, afite amahoro muri we kandi yishimiye ubuzima. Ati “ Kwihangana no kwicisha bugufi ni isomo riruta ay’andi, gukunda abandi bikaba akarusho mu kukuzanira umunezero muri wowe.”

Kanda hano urebe 'Nzakwizirikaho' imwe mu ndirimbo, Uncle Austin yatangiriyeho kwigaragaza


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiki9 years ago
    happy birthday musaza turakwemera
  • horo19 years ago
    Ngo yagize 30???!!!!! Ariko sha mwagiye mureka kubeshya abanyarwanda? Ubwo se uyibara uhereye he? Maze na wamugore mwabanaga Kimisagara wamutaye warayigize none ngo wayigize uyu munsi?Subiramo neza ubare msaza!
  • 9 years ago
    wowe wiyise horo1 ntukinjirire abantu waramubyaye se niyo yayirenza yamaze gutandukana numugore ninde ubikubajije? muzi guhurura rata Austin HBD to U kd ucyemezo wafashe uzakigumeho naho abavuga bareke bagambe





Inyarwanda BACKGROUND