RFL
Kigali

Ndamushyigikiye kuko arabikwiye nta gushidikanya iki nicyo gihe cye - Karekezi Olivier

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/08/2015 15:22
54


"Iyo ukora akazi neza kandi ugakoranye umutima ushaka, urahembwa. Niba ukuri kubaho koko, mu by'ukuri uyu mukobwa akwiye igihembo kuko yarakoze bigaragarira buri wese, usibye uwashaka kwirengagiza,...", aya ni amwe mu magambo yumvikanisha buryo ki Karekezi Olivier ari inyuma ya Knowless muri Primus Guma Guma Super Star.



Mu gihe kuri uyu wa 15 Kanama 2015 aribwo hategerejwe kumenyekana umuhanzi ukwiye kwambikwa ikamba akegukana ku nshuro ya gatanu irushanwa riza ku isonga muri muzika nyarwanda rya Primus Guma Guma Super Star ya 5, abantu batandukanye bakomeje kugenda bagaragaza uwo bashyigikiye mu bahanzi 10 bahatanira iri rushanwa. Umukinnyi w'umupira w'amaguru Karekezi Olivier nawe akaba yagaragaje aho ahagaze.

Knowless

Nyuma ya benshi bagiye bagaragaza ko bari inyuma y’umuhanzikazi Butera Knowless, undi wagaragaje ko amarangamutima ye yose ari inyuma ya Knowless ni Karekezi Olivier umugabo wamamaye cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse akaba yarabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire.

Karekezi

Karekezi Olivier usanzwe uzwiho gukunda muzika, arasaba abakunzi be gushyigikira Knowless

Uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yashimangiye ko usibye uwashaka kwirengagiza nkana ukuri, ko ubundi asanga iki ari cyo gihe ngo Knowless abone umusaruro ukomoka mu kazi keza kandi yakoranye umutima we wose mu kuzamura umuziki we.

Karekezi

Karekezi Olivier mu butumwa yacishije kuri Facebook. Ati " Ndamushyigikiye"

Kugeza ubu nyuma y'ibitaramo bimaze gukorwa, Knowless Butera ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa akaba umuhanzikazi wa mbere ubigezeho, gusa ntawakwiyibagiza ko ahanganye n'andi mazina nayo atoroshye muri muzika nyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • H8 years ago
    Dream boys oyeeeeeeee tubarinyuma mpaka kumusozo
  • cecille8 years ago
    Uyunguyu se aturumbutse hehe ibyumupira byaramunaniye aje gutanga igikombe muri guma guma niba umukunda musabe urukundo ureke ayo maco yinda igikombe nicya bull dogs
  • Lasim8 years ago
    Wowwwwwwwww!!!!!! Olivier numusaz kweli. Kandi. Burya inararibonye Zivuga ukuri rwose. Butera arabikwiye kandi ntidushaka amanyanga kwiyinshuro mukimuhe nicyeeeee
  • kwitonda Methode8 years ago
    karekezi kbisa ndemeranya nawe kbisa Knowless azayitwara kuko numukobwa wumuhanga afite zoom
  • Very8 years ago
    Karekizi nagende iyo batekeye ibishyimbo igikombe nica Bull dog tuff gangs najye gutereta knowless arekane na guma guma.
  • mahuseni8 years ago
    Ubuse karekezi aho ari munzi mu mahanga aje gutanga Guma guma mu Rwanda ijya mubyimipira ureke ibyumuziki kuko ibitaribyawe ureba kuruhande go go go umusaza bull dog guma guma niyawe warayikoreye idatwaye weho yaba Bruce melody naho karekezi ujye utereta neza sukunguku batereta wankandagira bitabo we !!!!!
  • dusabe valens8 years ago
    Knowless aragikwiye pee arashobohe
  • Karangwa8 years ago
    Olivier ndakwemera, ariko byikubye inshuro ntazi uko zingana kubera Butera knowless!!! Nukuri ndamukunda, bitabaho, kandi guma guma niye ntawutabizi. Mureke bano ba Cecile bikinisha naba H batazibyo barimo. Ndamushyigikiye nange
  • paccy8 years ago
    arabikwiye
  • bona 8 years ago
    knowless byo byonyine ibyo akara bigaragazako knowless guma guma ariye
  • paccy8 years ago
    arabikwiye kbsa bagomba kukimuha kbs !!!
  • karamanzi8 years ago
    nabatemera muzemera karekezi ureba kure knowless warokoze ninde muhanzi wakoze nkawe iyu mwaka reka dukomeze tumutore 6 send 4343 uraba utoye knowless twibuka no ku mutora buri munshi
  • fredy8 years ago
    karekezi ibyo yavuze ndemeranywa nawe kbsa nta Marangamutima Knowless arabikwiye
  • Diane 8 years ago
    knowless oyeeeeeeeeeeee arashoboye umukobwa wa muzika knowless
  • karisa8 years ago
    karekezi nibyo kbisa Knowless arajyikwiye kd kandi arashoboye numuhanzikazi wumuhanga
  • jerome8 years ago
    arabikwiye kbsa nicyo gihe
  • karisa8 years ago
    kbisa Knowless numuhanzikazi ushoboye icyijyikombe nicye
  • marcel8 years ago
    arabikwiye knowless
  • fabu8 years ago
    knowless arabikwiye kbsa
  • manweli 8 years ago
    kbisa Knowless numuhanzi ushoboye afite ukuntu aririmba byihariye ndamukunda numuhanzikazi wumuhanga





Inyarwanda BACKGROUND