"Iyo ukora akazi neza kandi ugakoranye umutima ushaka, urahembwa. Niba ukuri kubaho koko, mu by'ukuri uyu mukobwa akwiye igihembo kuko yarakoze bigaragarira buri wese, usibye uwashaka kwirengagiza,...", aya ni amwe mu magambo yumvikanisha buryo ki Karekezi Olivier ari inyuma ya Knowless muri Primus Guma Guma Super Star.
Mu gihe kuri uyu wa 15 Kanama 2015 aribwo hategerejwe kumenyekana umuhanzi ukwiye kwambikwa ikamba akegukana ku nshuro ya gatanu irushanwa riza ku isonga muri muzika nyarwanda rya Primus Guma Guma Super Star ya 5, abantu batandukanye bakomeje kugenda bagaragaza uwo bashyigikiye mu bahanzi 10 bahatanira iri rushanwa. Umukinnyi w'umupira w'amaguru Karekezi Olivier nawe akaba yagaragaje aho ahagaze.
Nyuma ya benshi bagiye bagaragaza ko bari inyuma y’umuhanzikazi Butera Knowless, undi wagaragaje ko amarangamutima ye yose ari inyuma ya Knowless ni Karekezi Olivier umugabo wamamaye cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse akaba yarabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire.
Karekezi Olivier usanzwe uzwiho gukunda muzika, arasaba abakunzi be gushyigikira Knowless
Uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yashimangiye ko usibye uwashaka kwirengagiza nkana ukuri, ko ubundi asanga iki ari cyo gihe ngo Knowless abone umusaruro ukomoka mu kazi keza kandi yakoranye umutima we wose mu kuzamura umuziki we.
Karekezi Olivier mu butumwa yacishije kuri Facebook. Ati " Ndamushyigikiye"
Kugeza ubu nyuma y'ibitaramo bimaze gukorwa, Knowless Butera ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa akaba umuhanzikazi wa mbere ubigezeho, gusa ntawakwiyibagiza ko ahanganye n'andi mazina nayo atoroshye muri muzika nyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO