RFL
Kigali

Amerika:Umunyarwenya Ndahiro David amaze iminsi arembeye mu bitaro, arasaba inkunga y'amasengesho

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/07/2018 19:02
3


Ndahiro David ni umugabo wamamaye hano mu Rwanda mu gutera urwenya. Yamenyekanye cyane asetsa abantu akabaganiriza yigana ijwi rya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda. Ndahiro David umaze igihe kitari gito aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ararembye.



David Ndahiro amaze icyumweru kirenga mu bitaro. Arwariye mu bitaro byitwa Saint Vincent Hospital biherereye mu mujyi wa Erie muri Leta ya Pennsylvania mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aganira na Inyarwanda.com, Ndahiro David yavuze ko yagiye mu bitaro ababara umutwe, amaso, ijosi, afite umuriro mwinshi anabira ibyuya.

Abaganga baramusuzumye ariko babura indwara mu bizamini icyenda byose bamufashe, gusa bamuha imiti yagiye imufasha koroherwa. Ategereje gusuzumwa n'abaganga b'inzobere mu kuvura indwara zanduzwa. Ubwo twaganiraga mu mpera z'iki cyumweru dusoje, Ndahiro David yari akiri mu bitaro aho abaganga bakirimo gushakisha indwara. Yasabye abakunzi be inkunga y'amasengesho. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati:

Twafashwe symptoms zaje neza Saturday last week (tariki 23 Kamena 2018) nababaraga umubiri wose guhera ku mutwe undya cyane amaso ababara cyane igikanu/ ijosi ribabara cyane, umuriro mwinshi no kubira ibyuya byinshi no guhekenywa mu ngingo z'umubiri. Ntaruka (ntabwo yarukaga) ariko mfite iseseme nyinshi. Ubu turacyari mu bitaro baracyashakisha indwara, ariko zimwe mu symptoms baduhaye imiti zirakira. Ibitaro turimo ni Saint Vincent Hospital, Allegheny Health Network (232 W 25th St, Erie, PA 16544, USA).

Ndahiro DavidNdahiro David

Ndahiro David ararembye, abaganga babuze indwara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ddddf5 years ago
    Wabivuze neza n'umunyarwenya koko,ndebera iryo jisho rirembye?
  • Kaizer5 years ago
    @Ndahiro David our God is a healer and a miracle worker. No weapon formed against you shall prosper,utwonudukangisho tea satan Allow me go on YouTube follow and watch Pastor Joel Osteen I promise this will help. May the Lord hear everyone who is praying for you and wish you quick recovery.amen
  • Pascal4 years ago
    Njyewe niho nkibona iyi nkuru ese yaba yarakize?





Inyarwanda BACKGROUND