RFL
Kigali

Uzwi nka Patrick mu Runana yanyuze mu bikomeye nyuma yo kwanga kuba gitifu akaza i Kigali arorongotana

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/11/2015 16:11
5


Sibomana Emmanuel ni umusore uzwi nk’umunyamakuru kuri Tv10, ndetse ijwi rye rikaba ryumvikana cyane mu ikinamico Urunana ku izina rya Patrick umusore w’ikirara ukunda inkumi byasaze, wokamwe n’ibiyobyabwenge, nyamara mu buzima busanzwe akaba ari umurokore ubihagazemo yemye dore anaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Uyu musore ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Kigoma, mu kagari ka Gasoro mu mudugudu wa Kinene, kuri ubu yishimira aho ageze, nyuma yo kuza i Kigali arorongotana nk’uko abyivugira atazi iyo agana, akabanza gucuruza agataro no kuba umuyede(umufasha w’abafundi), mbere y’uko akabya inzozi ze zo gukina ikinamico no gukora itangazamakuru.

Sibomana

Sibomana Emmanuel akiri muto yanakundaga umukino wa karate

Inzozi zo mu bwana zatumye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi, Sibomana Emmanuel wari wagiriwe icyizere cyo kuba gitifu wo mu Kagali yakomokagamo, yanga aka kazi aza i Kigali aho yibwiraga ko byanze bikunze azakabya inzozi ze agatera ikirenge mu cya Sibomana Athanase umukinnyi w’ikinamico wo mu Ndamutsa, akanaba umunyamakuru wabicaga bigacika kuri radio Rwanda, uyu musore avuga ko ariwe wamukundishije ikinamico n’itangazamakuru.

Sibomana

Sibomana Emmanuel ubu, yamamaye nka Patrick umuhungu wa Sesiliya wahoze ari nyirabukwe wa Shyaka ndetse akaba ari inshuti magara ya Nizeyimana mwene Sitefano na Nyiramariza mu kinamico Urunana

Mu buzima bwanjye nari ntarakandagira muri Kigali, navukiye mu cyaro, primaire nyiga mu cyaro, secondaire nyiga mu bigo bitandukanye mu cyaro, ndagije secondaire kuko banyizeraga bashaka kungira gitifu wa Kagali mvukamo aho ngaho mu majyepfo, ndavuga ngo nonese nibangira gitifu ejo bundi nyuma y’imyaka ingahe nkaba nshatse umugore, nzapfa ntageze mu mujyi? Mfunga umwuka nza i Kigali ari nko kororongotana cyangwa kwiyahura, ndavuga nti icyizaba nzanywa umuti nibiramuka binaniye nzasubirayo – Sibomana Emmanuel

Sibomana

Sibomana Emmanuel wakuze aharanira gutera ikirenge mu cya Sibomana Athanase

Urunana nabanje kurukunda ntaragera i Kigali, 2010 nibwo nagize igitekerezo cyo kubaririza aho Urunana rukorera, ndavuga nti reka njye kubaza icyo bisaba kugirango mbe naba umukinnyi w’Urunana, ngezeyo bambwira ko nta kindi bisaba, bidasaba amashuri cyangwa ikindi, ahubwo bisaba impano ubundi ukandika ibaruwa ibisaba, maze ndayandika nshyiraho na numero za telephone ndategereza ndaheba bigeze muri 2012 mbona telephone irampamagaye barambwira ngo ni ku Runana wasabye kwinjiramo uzaze ukore ikizamini n’abandi, tugenda turi benshi cyane kandi bashakaga umuntu umwe, nibwo Patrick yavutse – Sibomana

 sibomana

Kanda hano wumve indirimbo yise 'Abana b'abantu'

Uyu musore agira inama urubyiruko rufite impano kutisuzugura no kudacika intege mu gihe batarakabya inzozi zabo ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagashakisha akazi.

Ati “ Kutisuzugura ni rwo rufunguzo rwo kugera kuri buri kimwe, niba wiyumvamo impano wiyipfana, ushobora kuba udafite ubushobozi ariko hari ibikenewe kurusha na bwabushobozi. Hari ikibazo gihari mu rubyiruko cyo gusuzugura akazi bakavuga ko akazi kabuze, akazi ntabwo kabuze ahubwo rimwe na rimwe turagasuzugura tukavuga ngo uwambona nkora kano kazi. Njyewe nubwo nakoze ikiyede(umuntu ufasha abafundi), nkanacuruza agataro, nari mfite diploma yo mu ishami ry’indimi.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rod 8 years ago
    Pasteur wange aho ni sawa kbsa aba jeune ntitukihebe tuzabigeraho ...
  • Mukandayisenga Clementine8 years ago
    Twishimiye Kumenya Kubuzima Bwawe Bidusigiye Isomo.
  • Tuyishimire ignace8 years ago
    Nukuri icyo umutima ushatse amata aguranwa itabi ,yarihanganye maze abigeraho.
  • Nsanzabaganwa emmy sylvia8 years ago
    nibyiza pe kd komerezaho ndagushtijyikiye nnc urunana rwajyiyehehe kotutakirwumva kuri za saa ha 19:30
  • Tuyisenge olivier3 weeks ago
    Urakoze kuduha ubuhamya





Inyarwanda BACKGROUND