Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa mbili kugeza saa sita zirengaho iminota z’ijoro abari muri Ambassador’s Park bataramiwe na Natty Dread n’abandi, abari aho banyurwa n’umuziki.
Ku rubyiniro habanje umukobwa w’umuzungu witwa Sinie Magic wabyinishije benshi atera zimwe mu ndirimbo za Boby Marley abantu baranyurwa. Yavuye ku rubyiniro akomeza gucinya akadiho kuva igitaramo gitangiye kugeza gisojwe, byageze naho akuramo inkweto akomeza gutamba umuziki w’abarasita yizihiwe mu nguni zose.
Senie Magic yanyuze benshi
Nyuma ye haje umugabo witwa Ajoba Love yavugaga ikirundi cyane. Nawe yakoze mu nganzo aririmba indirimbo ze akanyuzamo akaririmba n’iza Bob Marley mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Love ku rubyiniro
Yatereye akajisho mu itangazamakuru avuga ko babishatse bamufasha kumenyekana ku isi yose. Yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro agatambuka akanyura mu bafana. Yasoje ahereza indangururamajwi Nestaman.
Umuhungu wa Natyy Dread yemeje abantu
Nestaman ni umurasita ufite ikibazo ku ijosi, aririmba yisekera. Afite nka metero imwe na sentimentero mirongo itatu; yibukije benshi ubutwari bwa Bob Marley avuga ko 11 Gicurasi 2018 ari umwanya mwiza wo kwibuka no kuzirikana ubutumwa bwiza uyu mugabo yasize ku isi.
Mu ijwi rizira amakaraza akanyuzamo agasimbuka yamaze ku rubyiniro hafi iminota mirongo ine n’itanu. Yavuye ku rubyiniro atumira Natty Dread wari mu myiteguro, Nestaman yavuze ko Natty Dread kuri we ari umuntu yigiyeho byinshi byatumye aba uwo ari we kugeza ubu.
Natty Dread yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka, yabanje kurekura imishumi y’inkweto kugira ngo aze kubasha gutaramira abafana be neza. Yinjiranye indirimbo ze zakunzwe akavanga n’iza Bob Marley. Yageze ku ndirimbo Hobe Hobe n’abari bicaye barahagaruka bamufasha kuririmba ubutumwa bukubiyemo. Mu ndirimbo nka ‘Lion of Judah’, ‘The Little Birds’, ‘Profit’, ‘Africa Unite’, ‘No Woman’, ‘One Love’ n’izindi nyinshi zatumye benshi basangiraga manyinya bakomanya amacupa (Cheers).
Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo Sauna&Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese. Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu. Sohokera muri Ambassador's Park ugerweho n'ibyiza bagufitiye, uzagaruka uduha ubuhamya.
DORE GAHUNDA Y'ICYUMWERU CYOSE MURI AMBASSADOR'S PARK
Ku wa Mbere:Kuruhuka
Ku wa Kabiri: Haba Karaoke aho baba batumiye Juliet
Ku wa Gatatu: Haba hatumiwe Janne Uwimana
Ku wa Kane: Habaho kwerekana filime ndetse abakiliya ba Ambassador's Park bagataramirwa n'abahanzi Gakondo
Ku wa Gatanu: Hatumirwa umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe cyane, muri iki Cyumweru turimo batumiye Natty Dread
Ku wa Gatandatu: Abakiliya ba Ambassador's Park basusurutswa na Seruka band
Ku Cyumweru: Habaho gucurangira abana
AMAFOTO:
Uyu mukobwa afite ibishushanyo byinshi ku mubiri n'iyo yicaye aba ashushanya
Abacuranzi kabuhariwe bari bahabaye
Ajoba Love yageze ku rubyiniro ahindura ibintu
Yateraga akikirizwa
Yavuze ko akeneye kumenyekana
Uyu mucuranzi w'ingoma yakumbuje benshi
Ni uko Natty Dread yari yambaye
Uyu yatahanye ifoto n'amashusho ya Natty Dread by'urwibutso
Nyiri Ambassador's Park byamurenze asanga Natty Dread ku rubyiniro
Nastman yofotoraga ise Natty Dread
Uyu muzungu yakuyemo inkweto akomeza kwibyinira
REBA HANO UKO NATTY DREAD YITWAYE KURI STAGE
AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com
VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO