RFL
Kigali

Natty Dread yanyuze abitabiriye igitaramo cyo kwibuka Bob Marley cyabereye Ambassador’s Park-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/05/2018 8:34
1


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa mbili kugeza saa sita zirengaho iminota z’ijoro abari muri Ambassador’s Park bataramiwe na Natty Dread n’abandi, abari aho banyurwa n’umuziki.



Ku rubyiniro habanje umukobwa w’umuzungu witwa Sinie Magic wabyinishije benshi atera zimwe mu ndirimbo za Boby Marley abantu baranyurwa. Yavuye ku rubyiniro akomeza gucinya akadiho kuva igitaramo gitangiye kugeza gisojwe, byageze naho akuramo inkweto akomeza gutamba umuziki w’abarasita yizihiwe mu nguni zose.

senie

benshi

Senie Magic yanyuze benshi

Nyuma ye haje umugabo witwa Ajoba Love yavugaga ikirundi cyane. Nawe yakoze mu nganzo aririmba indirimbo ze akanyuzamo akaririmba n’iza Bob Marley mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

love

rasita

Love ku rubyiniro

Yatereye akajisho mu itangazamakuru avuga ko babishatse bamufasha kumenyekana ku isi yose. Yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro agatambuka akanyura mu bafana. Yasoje ahereza indangururamajwi Nestaman.

natyy

Umuhungu wa Natyy Dread yemeje abantu

Nestaman ni umurasita ufite ikibazo ku ijosi, aririmba yisekera. Afite nka metero imwe na sentimentero mirongo itatu; yibukije benshi ubutwari bwa Bob Marley avuga ko 11 Gicurasi 2018 ari umwanya mwiza wo kwibuka no kuzirikana ubutumwa bwiza uyu mugabo yasize ku isi.

Mu ijwi rizira amakaraza akanyuzamo agasimbuka yamaze ku rubyiniro hafi iminota mirongo ine n’itanu. Yavuye ku rubyiniro atumira Natty Dread wari mu myiteguro, Nestaman yavuze ko Natty Dread kuri we ari umuntu yigiyeho byinshi byatumye aba uwo ari we kugeza ubu.

dread

Natty Dread yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka, yabanje kurekura imishumi y’inkweto kugira ngo aze kubasha gutaramira abafana be neza. Yinjiranye indirimbo ze zakunzwe akavanga n’iza Bob Marley. Yageze ku ndirimbo Hobe Hobe n’abari bicaye barahagaruka bamufasha kuririmba ubutumwa bukubiyemo. Mu ndirimbo nka ‘Lion of Judah’, ‘The Little Birds’, ‘Profit’, ‘Africa Unite’, ‘No Woman’, ‘One Love’ n’izindi nyinshi zatumye benshi basangiraga manyinya bakomanya  amacupa (Cheers).

Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo Sauna&Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese. Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu. Sohokera muri Ambassador's Park ugerweho n'ibyiza bagufitiye, uzagaruka uduha ubuhamya.

DORE GAHUNDA Y'ICYUMWERU CYOSE MURI AMBASSADOR'S PARK

Ku wa Mbere:Kuruhuka

Ku wa Kabiri: Haba Karaoke aho baba batumiye Juliet

Ku wa Gatatu: Haba hatumiwe Janne Uwimana

Ku wa Kane: Habaho kwerekana filime ndetse abakiliya ba Ambassador's Park bagataramirwa n'abahanzi Gakondo

Ku wa Gatanu: Hatumirwa umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe cyane, muri iki Cyumweru turimo batumiye Natty Dread

Ku wa Gatandatu: Abakiliya ba Ambassador's Park basusurutswa na Seruka band

Ku Cyumweru: Habaho gucurangira abana

AMAFOTO:

magic

Uyu mukobwa afite ibishushanyo byinshi ku mubiri n'iyo yicaye aba ashushanya

abacuranzi

Abacuranzi kabuhariwe bari bahabaye

umuzng

seria

joe

Ajoba Love yageze ku rubyiniro ahindura ibintu

yateraga

Yateraga akikirizwa

akeneye

Yavuze ko akeneye kumenyekana

ingoma

Uyu mucuranzi w'ingoma yakumbuje benshi

benshi bemeye

man koko

umusirikare

marley

Ni uko Natty Dread yari yambaye

urwibutso yarusigarany

Uyu yatahanye ifoto n'amashusho ya Natty Dread by'urwibutso

park

Nyiri Ambassador's Park byamurenze asanga Natty Dread ku rubyiniro

park gusa

nast

Nastman yofotoraga ise Natty Dread

inkweto

Uyu muzungu yakuyemo inkweto akomeza kwibyinira

guitar

rukumbi

REBA HANO UKO NATTY DREAD YITWAYE KURI STAGE


AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo Emmanul5 years ago
    Byari Gd Kbs





Inyarwanda BACKGROUND