Umurasita Natty Dread afatanyije n’abandi barasita banyuranye bataramiye abasohokeye muri Ambassador’s Park kuwa 01 Nyakanga 2018 hizihizwa umunsi mukuru w’Ubwigenge bw’u Rwanda wahujwe n’Umunsi wo kwibohora.
Iki gitaramo cyabaye Tariki 01 Nyakanga; cyahuriranye n’iminsi mikuru ikomeye : Iyi tariki yizihizwaho umunsi mukuru w’abarasita ku isi yose, ikanizihizwaho kandi umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Leta y’u Rwanda. Iki gitaramo gikomeye cyahurije hamwe abanyamuziki b’abarasita cyaririmbyemo Natty Dread wari umushyitsi mukuru, Adjob Love, 2T Reagaman na Nesta. Ni igitaramo cyanyuze abantu bose bacyitabiriye.
Natty Dread ku rubyiniro wakoresheje ingufu nyinshi
Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo; Sauna & Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese.
Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu kandi yihuta. Kuri ubu noneho muri Ambassador's Park bagufitiye ikinamba kigezweho (Steam Car Wash) utasanga ahandi. Akandi gashya bagufitiye ni uko buri wa Kane berekana filime nyarwanda cyane cyane Seburikoko na City Maid ziza ku isonga mu zikunzwe cyane mu Rwanda.
AMAFOTO:
Yaririmbye aherekejwe n'abacuranzi kabuhariwe
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO