RFL
Kigali

Natty Dread n’abandi barasita bizihirije umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda muri Ambassador’s Park-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/07/2018 16:59
0


Umurasita Natty Dread afatanyije n’abandi barasita banyuranye bataramiye abasohokeye muri Ambassador’s Park kuwa 01 Nyakanga 2018 hizihizwa umunsi mukuru w’Ubwigenge bw’u Rwanda wahujwe n’Umunsi wo kwibohora.



Iki gitaramo cyabaye Tariki 01 Nyakanga; cyahuriranye n’iminsi mikuru ikomeye : Iyi tariki yizihizwaho umunsi mukuru w’abarasita ku isi yose, ikanizihizwaho kandi umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Leta y’u Rwanda. Iki gitaramo gikomeye cyahurije hamwe abanyamuziki b’abarasita cyaririmbyemo Natty Dread wari umushyitsi mukuru, Adjob Love, 2T Reagaman na Nesta. Ni igitaramo cyanyuze abantu bose bacyitabiriye. 

natty

Natty Dread ku rubyiniro wakoresheje ingufu nyinshi

Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo; Sauna & Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese.

Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu kandi yihuta. Kuri ubu noneho muri Ambassador's Park bagufitiye ikinamba kigezweho (Steam Car Wash) utasanga ahandi. Akandi gashya bagufitiye ni uko buri wa Kane berekana filime nyarwanda cyane cyane Seburikoko na City Maid ziza ku isonga mu zikunzwe cyane mu Rwanda.

AMAFOTO:

ambassador's park

DREAD

park

abarasita

Yaririmbye aherekejwe n'abacuranzi kabuhariwe

2T

umunsi wo kwibohora

abarasita bataramiye muri

Kicukiro

love

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND