RFL
Kigali

Nashimishijwe cyane n’uburyo amashusho ya Queen of Queens ari meza kandi uyu mwaka n’uwibikorwa - Queen Cha

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/06/2015 15:11
2


Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi Queen Cha akoranye indirimbo Queen of Queens na Washington, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho yayo ndetse ahamya ko uyu mwaka awufitiye gahunda ndende, akaba agomba kugeza ku bakunzi be ibikorwa byinshi kandi bifite ireme.



Mu ntangiriro za Kamena nibwo uyu muhanzikazi yari yerekeje muri Uganda kuhakorera iyi ndiri ndirimbo. Aganira na inyarwanda.com yemeje ko yishimiye uburyo amashusho yayo yasohotse ameze neza. Ati “ Nishimiye cyane uko amashusho ya Queen of Queens yaje  ameze, akoze neza kandi nizeye ko ari bushimishe abafana banjye n’abakunzi ba muzika muri rusange, ibindi byinshi biracyaza. Ni intambwe nteye yo kuba nabasha kugeza umuziki wanjye mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba kuko burya ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.

Queen Cha

Queen Cha na Washington wamukoreye 'Queen of queens' bakanayifatanya

Safi

Safi wo muri Urban boys na we agaragara muri aya mashusho

Queen Cha yemeza ko uyu mwaka ari uwo gukora cyane kuri we

Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi b’abahanga ariko yakunze kugenda biguru ntege muri muzika kuburyo benshi bageraga aho bakibaza niba yararetse kuririmba. Kuba akoze indirimbo igahita isohokana n’amashusho yayo, Queen Cha yemeza ko byose abiterwa na gahunda ndende afite yo kugaragaza ibikorwa byinshi muri 2015. Ati “ Gukora Queen of Queens navuga ko ari nk’itangiriro ry’ibikorwa byinshi nzashyira hanze muri uyu mwaka. Mfite gahunda ndende , abafana banjye banyitegeho ibintu bifatika. Abantu bakunze kunshinja ko njya ngenda ngahera, ibyo bigiye kuba umugani  kuko uyu mwaka nawuhariye ibikorwa.

Uretse amashusho ya Queen of Queens, Queen Cha yatangaje ko mu minsi itari myinshi azageza ku bafana be andi y’indirimbo yise’Iwawe’ nayo akemeza ko azaba akoze neza .

Reba hano amashusho ya Queen of Queens






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwandanga8 years ago
    Ni nziza peee!!
  • Gasongo8 years ago
    Ariko kuko abahanzikazi bo mu Rwanda bishyizemo ko kwambarubusa aribyo byerekana ko indirimbo iri kurwego rwo hejuru? Uburaya burakabije muri music y'abanyarwandakazi rwose. Ubuse nk'iyi ndirimbo no kuri TVR ntibazemera kuyikina kubera amafoto yo kwiyambika ubusa yuzuyemo, adatanga urugero rwiza kuri barumuna babo. Uyu queen ccha ejobundi siwe watangazaga ko yabuze murumuna we? Ubuse murumuna we arebye amashusho y'iyi ndirimbo niki kizamubuza kujya muburara akiri muto? Washington yaragusondetse. Iyi crip mwafatiye muri contineri murumva haragashya mwakoze koko? Sha mureke Knowless akomeze abayobore kuko amafuti nk'aya ntiyayakora, doreko afite na studio iri proffessional ibimufashamo, ureke abandi birukira kwa Washington wasanga abarya n'amaturu abizeza ibitangaza. IYI NDIRIMBO NI MBI PEEEEEEEE





Inyarwanda BACKGROUND