Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi Queen Cha akoranye indirimbo Queen of Queens na Washington, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho yayo ndetse ahamya ko uyu mwaka awufitiye gahunda ndende, akaba agomba kugeza ku bakunzi be ibikorwa byinshi kandi bifite ireme.
Mu ntangiriro za Kamena nibwo uyu muhanzikazi yari yerekeje muri Uganda kuhakorera iyi ndiri ndirimbo. Aganira na inyarwanda.com yemeje ko yishimiye uburyo amashusho yayo yasohotse ameze neza. Ati “ Nishimiye cyane uko amashusho ya Queen of Queens yaje ameze, akoze neza kandi nizeye ko ari bushimishe abafana banjye n’abakunzi ba muzika muri rusange, ibindi byinshi biracyaza. Ni intambwe nteye yo kuba nabasha kugeza umuziki wanjye mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba kuko burya ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.”
Queen Cha na Washington wamukoreye 'Queen of queens' bakanayifatanya
Safi wo muri Urban boys na we agaragara muri aya mashusho
Queen Cha yemeza ko uyu mwaka ari uwo gukora cyane kuri we
Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi b’abahanga ariko yakunze kugenda biguru ntege muri muzika kuburyo benshi bageraga aho bakibaza niba yararetse kuririmba. Kuba akoze indirimbo igahita isohokana n’amashusho yayo, Queen Cha yemeza ko byose abiterwa na gahunda ndende afite yo kugaragaza ibikorwa byinshi muri 2015. Ati “ Gukora Queen of Queens navuga ko ari nk’itangiriro ry’ibikorwa byinshi nzashyira hanze muri uyu mwaka. Mfite gahunda ndende , abafana banjye banyitegeho ibintu bifatika. Abantu bakunze kunshinja ko njya ngenda ngahera, ibyo bigiye kuba umugani kuko uyu mwaka nawuhariye ibikorwa.”
Uretse amashusho ya Queen of Queens, Queen Cha yatangaje ko mu minsi itari myinshi azageza ku bafana be andi y’indirimbo yise’Iwawe’ nayo akemeza ko azaba akoze neza .
TANGA IGITECYEREZO