RFL
Kigali

"Namaze imyaka myinshi nyunyutse nimureke nishimire umubyibuho wanjye"-Anita Pendo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2018 6:31
0


Umushyushyarugamba akaba n’Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Anita Pendo atangaza nta muntu ukwiye kumucira urubanza rw’uko yabyibushye, kuko afite ubuhamya bw’uko yakoze igihe kinini ‘anyunyutse’ ari nayo mpamvu akwiye guhabwa agahenge akanurirwa no kubyibuha.



Ibi Anita Pendo yabitangaje ubwo yari imbere y’abari bitabiriye igitaramo Mc Tino yamurikiyemo alubumu ‘Umurima’ mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu rishyira mu rucyerera rw’iki Cyumweru tariki 09 Ukuboza 2018. Anita yabwiye abari muri iki gitaramo, ko hari benshi bibaza ku mubyibuho we nyamara ntibatekereze ku gihe yamaze agaragara nk’utarayobotswe n’amafunguro.

Anita uherutse kwibaruka ubuheta [Yamubyaranye na Ndanda batandukanye mu mahoro], yavuze ko ari kenshi abantu bakunze kumubwira ko yabwibushye bagereranyije n’ibihe byatambutse ariko ngo yishimiye kubyibuha kuko hari igihe yabayeho ‘anyunyutse’.  

Ati « Ariko hari icyo nari ndimo kwibaza. Bamwe barimo barandeba bakibaza ese koko ni Anita, ni ibyo murimo kwibaza ? Ngo yarabyibushye ngo [….]. Namaze imyaka myinshi nyunyutse mureke mbanze numve uko kubyibuha bimera. Siko bimeze? …Kumvaga ngo dore amaguru, ngo dore akabuno, ngo sinzi…Ubu ng’ubu ndashaka kubanza kumva ufite inda uko biba bimeze, ufite ikibuno uko biba bimeze…. » 

Anita Pendo ngo anyuzwe no kuba abyibushye.

Muri iki gitaramo, Anita yanahishuye ko yabanye igihe kinini na Mc Tino mu buzima bwa buri munsi. Ngo urugendo rwabo rwashoye imizi kuburyo ubu bishyira mu rwego rw’abantu bagafashe’. Yagize ati « ….Mc Tino naramurebaga akatira kuri Radio…Atangira aba-Mc naramukurikiraga, uyu twakoranye kenshi mureba, twarakoranye kenshi. ‘Stage’ zacu nimwazemeraga turacyahari ntaho twagiye. Ariko ubu ng’ubu buri wese afite inshingano, twaragafashe [Abafana bavuza akurura].. Ubu ng’ubu dukora ibintu byinshi cyane…..Mwari munkumbuye, mwakoze kuza gushyigikira MC Tino.

Anita yashimye byumwihariko ubuyobozi bwa Wakanda byemereye Mc Tino kuhamurika alubumu ‘Umurima’, yanashimye kandi abafana n’abandi bashyigikiye uyu muhanzi wamuritse alubumu ya mbere kuva atangiye umuziki.

Anita Pendo yari umushyushyarugamba mu gitaramo cya Mc Tino, mu masaha akuze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND