RFL
Kigali

Naguze indege yanjye bwite-Davido

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:11/05/2018 9:54
1


Umuhanzi Davido wo mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko yaguze indege ye bwite nyuma yo gukora ibitaramo bitandukanye bizenguruka umugabane w’Afurika.



David Adeleke uzwi nka Davido, umuhanzi w'icyamamare muri muzika ku isi, ukomoka mu Burengerazuba bw’Afurika muri Nigeria, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko yaguze indege ye bwite, nubwo atatangaje ubwoko bwayo ndetse n’agaciro kayo ariko yemeje ko amakuru arambuye kuri iyi ndege ye azayatangaza nyuma. Davido abaye umuhanzi muto utunze inde ye bwite mu gihugu cya Nigeria.

Davido aguze iyi ndege ye bwite nyuma yo kugurira umukunzi we Chioma imodoka yo mu bwoko bwa Porsche ifite agaciro ka miliyoni 45 z’amanaira amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Nigeria. Davido yiyongereye ku bahanzi nka Wizkid,Olamide,P sqware(bakiri kumwe),Phyno basanzwe batunze izi ndege zabo bwite.

Abakurikiranira hafi umuziki wo muri Nigeria bavuga ko Davido ashobora kuba yarasaruye akayabo mu kuzengurutsa ibihangano bye ku mugabane w’Afurika aherutse gusoza,mu mijyi y’Afurika uyu munyamuziki yagezemo harimo n'umujyi wa Kigali mu Rwanda.

Mu cyumweru gishize Davido yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka wa 2017 mu bihembo bya Headies Awards bitangirwa mu gihugu cya Nigeria. Davido uri mu bihe bye byiza kandi yasinyanye amasezerano na kompanyi ikora ikanacuruza telephone y’abashinwa yitwa INFINIX Mobility Limited kugira ngo ayibere ambasaderi mu bakiriya bayo.

Source:Punch.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MAZINA5 years ago
    Aba STARS benshi barakize cyane.Muzi ko na RONALDO afite indege ye.Hari n'abandi bagura ibirwa (islands).Ikibabaje nuko gukira cyane bidatera ibyishimo.Nkuko bible ivuga muli Umubwiriza 5:12 havuga,ubukire bubuza umuntu gusinzira kandi bugatuma ukora ibyaha (amanyanga,ubusambanyi,...). Ikindi kandi,ntabwo ubukire bubuza umuntu gusaza,kurwara no gupfa.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gushaka ubwami bw'imana,kugirango tuzabone ubuzima bw'iteka muli paradizo (Matayo 6:33).Yavuze ko abibera mu byisi gusa batazabona ubuzima bw'iteka.Bisobanura ko batazazuka ku munsi w'imperuka.





Inyarwanda BACKGROUND