RFL
Kigali

Nagize uruhare rungana na 40% kugira ngo Queen Cha yinjire muri The mane-Marina

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:23/04/2018 12:14
3


Marina Debol umuhanzikazi nyarwanda, yatangaje ko nubwo uruhare runini rwo kwakwira Queen Cha nk’umuhanzi mushya rwagizwe n'inzu ifasha abahanzi nyarwanda,The Mane Music Label, nawe (Queen Cha) nk’imfura muri iyi nzu yagize uruhare ruri ku kigero kigaraga.



Yvonne Mugemana uzwi ku izina rya Queen Cha, mu kwezi gushize yemeje ko yinjiye mu nzu ifasha abahanzi ya hano mu Rwanda izwi nka The Mane Music Label. Kwinjira mu muri iyi nzu ya The Mane benshi mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda babyitiriye ubuvandimwe buri hagati ya Queen Cha na Safi wari uzanzwe muri iyi label. Icyakora Queen Cha we yemeje ko habaye ibiganiro hagati ye n’ubuyobozi bw’iyi nzu kuko yasanze imishinga The Mane ifite aho ihuye n’iyo nawe afite mu gihe kiri imbere.

Related image

Umuhanzikazi Queen Cha 

Ku rundi ruhande ariko aganira na Isango TV mu kiganiro Sunday night, Marina yatangaje ko n'ubwo ibiganiro byari hagati y’ubuyobozi bwa The Mane na Queen Cha, ku kigero cy’ijanisha rya 40% yagize uruhare mu kwakira Queen Cha muri iyi nzu nk'imfura yabanjirije abandi gukorana nayo.

Icyakora nta busobanuro bwimbitse muri uru ruhare Marina yatanze, yemeje ko yishimiye gukorana na Queen cha wamubanjirirje mu muziki kuko azamwigiraho byinshi na cyane ko batari basanzwe banarizanye cyane. The Mane kuri ubu ibarizwamo abahanzi Safi, Marina na Queen Cha ikaba iyoborwa na Mupende Ramadhan ukoresha amazina ya Bad Rama mu myidagaduro.

Image result for abahanzi ba The mane

Abahanzi bakorana na The mane Marina, Safi na Queen Cha

The Mane iherutse kandi gutegura ibitaramo 2 biyitangiza ku mugaragaro, ni ibitaramo byabereye i Musanze ku ya 23 Werurwe 2018 n’i Kigali ku ya 24 Werurwe 2018. Ni ibitaramo aba bahanzi bose bo muri The mane baririmbyemo ariko banafashwa n’abandi bahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda barimo Riderman, King James, Christopher n’abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Miraf5 years ago
    ngo wabigize mo uruhare? hanyuma se? Duhunge se? wabigize mo uruhare se ni wowe umwandikira indirimbo? ni wowe se umuririmbira?
  • Kalisa5 years ago
    Ese iyo nzu iba mukahe karere cg mukahe gace mur kigali hahahaah rwose biransetsa kina tuzi aho iri ibisumizi tuzi aho byabaga nizindi ese iyo nzu yitwa badirama.ubwo yamugiriye jalous rero marina se niwe uhitamo abajya mur label cg ni madame w'ubangaja nihitiraga
  • Lanji isala3 years ago
    Kbx marina uri mwiz umukobw wiwac irwamagan ark kuhihakana byo wp





Inyarwanda BACKGROUND