RFL
Kigali

Naason winjiranye 2018 ingamba nshya yasohoye amashusho y’indirimbo ya Gospel yise ‘Bye Bye’–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/01/2018 16:05
3


Naason ni umuhanzi wakanyujijeho mu bihe byatambutse, uyu ni umwe mu bahanzi bigeze kugira amahirwe yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Bye Bye’ ahita atangaza ingamba nshya yinjiranye mu mwaka wa 2018.



Aganira na Inyarwanda.com Naason yavuze ko igihe yari amaze adakora umuziki yari yarasubije amaso inyuma ngo arebe uko yakora muzika ijyanye n’igihe bitewe n’umuvuduko umuziki uri kugenderaho bisaba gutekereza cyane. Kuri ubu Naason yatangaje ko yatangiye gukora muzika yo kuramya no guhimbaza Imana kimwe n’indirimbo zo gususurutsa abashakanye.

naasonNaason ngo atangiranye umwaka wa 2018 ingamba nshya

Iki cyerekezo gishya Naason yahaye muzika ye yagihereye ku ndirimbo ye nshya ‘Bye bye’, indirimbo ya Gospel yakoze ikaba inshya ashyize hanze ariko iri kuri Album yose yamaze gukora kuri ubu akaba yaratangiye kuyifatira amashusho. Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarayakorewe na Bagenzi Bernard uzwi mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA NAASON 'BYE BYE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Xris6 years ago
    I like the song! This guy is very talented! Keep it up bro!
  • Marthens 6 years ago
    Mbega indirimbo nziza Imana iguhe umugisha Kandi ishimwe
  • Jimmy6 years ago
    bravo musore komerezaho rwose. ukaba uzanye iziramye uwiteka "hariho ikintu ugomba kubona kivuye Ku mana data watwese uri mw'ijuru. nyagasani yesu akongerreze rwose. tukurinyuma mpaka.





Inyarwanda BACKGROUND