RFL
Kigali

N'ubwo inzira itoroshye n'ubuzima bukaba bugoye, mfite icyizere ko nzagera kure- Mr Lucky

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:19/09/2014 14:49
0


Umuhanzi Umuhoza Jean d’Amour uzwi kw’izina rya Mr Lucky amaze gushyira hanze album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 12 akaba ahamya ko n’ubwo bitamworoheye kuva akibitangira ndetse no mu buzima busanzwe atigeze abasha kubaho mu buzima bwakwifuzwa na benshi, umuziki we azawukora kandi ko uzagera kure.



Mr Lucky yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2009, ubwo yatangiraga kwandika indirimbo ndetse yiyumva n’igitekerezo cy’uko azaba umuhanzi. Mu mwaka wa 2013 nibwo yagiye muri studio aho yakoze indirimbo ye ye mbere yise “Sinakwibagiwe” iyi ndirimbo yakorewe muri Super Level ikozwe na Aima B Pro.

Mr Lucky

Umuhoza Jean d'Amour uzwi ku izina rya Mr Lucky

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com yadutangarije ko indirimbo “Sinakwibagiwe” yakoze bwa mbere yayikoze ubwo yari avuye mu gihugu cya Canada ayikora ayihimbiye  umukunzi we yari yarasize mu Rwanda. Ageze muri Canada kuko yumvaga ko bishobora kuzagorana ko agaruka mu Rwanda ndetse ko ashobora no kutazongera kubona umukunzi we yahise agira igitekerezo cyo kumubwira ko atigeze amwibagirwa abicishije mu ndirimbo niko guhita ayandika.

Mr Lucky

Indirimbo Sinakwibagiwe yayikoreye umukunzi we

Agarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2013 yumvaga ariyo mpano yagombaga guhita amuha hamwe n’izindi nyinshi yari yakuye muri Canada ariko aza gusanganizwa inkuru y’agahinda ivuga ko uwari umukunzi we ubu yashatse, yamaze kubaka urugo n’undi mugabo.

Yakomeje agira ati “Nakomeje kubaririza maze nsanga uwari inshuti yanjye ya hafi ndetse wari uzi neza iby’urugendo rwanjye muri Canada, dore ko ari nawe wamfashije kubona ibyangombwa, ari we washakanye n’uwahoze ari umukunzi wanjye. Byarambabaje cyane ariko kandi ntakundi nagombaga kubigenza. Nagerageje kumenya aho abarizwa maze ndayimwoherereza, sinashakaga kumusenyera ariko numvaga nshaka ko amenya ko ntigeze mwibagirwa.

Mr Lucky

Mr Lucky yarababaye cyane ariko kandi yaranabyakiriye

Akimara kumva ubwo butumwa, anamenye ko nagarutse yahise yihutira kunshaka maze ambwira ko yari azi ko ntazagaruka, ansaba imbabazi anansaba ko yatandukana n’umugabo we tugasuburana ariko ndamuhakanira mubwira gukomeza ubuzima bwe kuko niba yaratekereje akumva ko ari uko bigomba kugenda nta na kimwe ngomba guhinduraho.”

Nyuma y’iyi ndirimbo, ahagana muri Mutarama 2014, Mr Lucky yaje gushyira imbaraga zikomeye muri muzika ye ndetse ahita anafata umwanzuro wo gukora album akabyaza umusaruro impano ye yari amaranye igihe iryamye itagaragara maze mu ndirimbo zisaga 30 yari yaranditse mu mwaka wa 2009 ahita azijyana muri Studio LUS Production bahera ko bazikorera amajwi.

Nk’uko akomeza abitangaza kandi indirimbo ze nyinshi zivuga ku buzima bwe bwite yanyuzemo dore ko yabayeho igihe kinini mu buzima bugoye nyuma yo kubura ababyeyi be muri Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ndetse n’abo basigaranye bakamwanga.

Kuri ubu rero Mr Lucky yamaze gushyira ahagaragara Album ye ya mbere yise “Rwanda Rwiza”, iriho indirimbo 12 ziri mu njyana za Zouk, RnB n’Injyana gakondo ya Kinyarwanda.

Mr Lucky

N'ubwo bitamworoheye yizeye ko azagera kure

Uretse kuba ari umuhanzi w’indirimbo kandi Mr Lucky ni umukinnyi wa filime aho akinira muri UBC Films aho yakinnye muri filime yitwa  “Ishyamba si Ryeru” ikiri mu itunganywa. Ikindi kandi uyu muhanzi akaba ashobora kwandika neza amagambo y’indirimbo(Lyrics) bityo uwakwifuza ko yamwandikira akaba yamugana.

Abahanzi ndababwira muri iyi minsi basigaye bakora indirimbo zitari iz’umuco w’iwacu i Rwanda bakiyumvamo iby’ahandi kurusha ibyabo bagerageze bagaruke kuko nta heza nk’iwacu. Ikindi kandi bajye babanza batekereze neza ku butumwa batanga maze babuhe ireme nyaryo

Abanyamakuru ndabasaba ubufatanye mu bikorwa byacu, babe hafi y’abahanzi cyane cyane abakizamuka kuko ibyo dukora bikeneye kumenyekana mu bantu bose ngo bamenye ibyo dukora.

Ku bantu bakunda indirimbo zanjye cyagwa se n’abazazumva bakazikunda nyuma y’aha, ndabashimira cyane kuri icyo cyizere kandi nkanabizeza ko nzakomeza gukoresha imbaraga zanjye zose umuziki wanjye ukazamuka.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND