RFL
Kigali

N'ubwo ari depite, Bamporiki yitabira ibitaramo akabyina kandi aracyakina ari Tadeyo usangira urwagwa na Sitefano

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/07/2014 8:19
6


Depite, umwanditsi, umukinnyi wa filime, umusizi akaba n’umukinnyi w’ikinamico Urunana Bamporiki Edouard uzwi nka Tadeyo akomeje gutangaza benshi bitewe n’uburyo yitwara ku bahanzi nyuma yo kuba umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, dore ko benshi batari babyiteze.



Ibitaramo bya muzika isanzwe, ibitaramo by’abahanzi bahimbaza Imana kimwe n’amakorali, ibitaramo bya sinema n’ibindi byose bibera mu Rwanda, biragoye cyane kuburamo Depite Bamporiki Edouard ndetse uretse no kubyitabira agaragara yishimye ndetse haba hari umuziki agahaguruka akabyina, uretse ibyo kandi aba ari umwe mu bashimirwa n’ababiteguye ku ruhare baba bavuga ko yagize ngo ibyo bitaramo bibe, cyane ko hari n’aho atabigira ibanga akavuga inkunga mu mafaranga yemeye gutanga ngo ubuhanzi runaka butere imbere.

Depite Bamporiki

Aha Depite Bamporiki yari muri Rwanda Movie Awards aho yemeye kuzatanga amadolari 2000

Aganira na Inyarwanda.com, Depite Bamporiki Edouard yadutangarije ko kuba yitabira ibi bitaramo cyane ari uko bimunezeza kandi bikaba bimwungura kurusha n’uwabiteguye. Tumubajije ku bijyanye n’ikinamico urunana aho agikina ari wa Kideyo utereta Makurata agasangira urwagwa na Sitefano n’ibindi nk’ibyo aho aba ari umuturage uciriritse wo mu cyaro cy’i Nyarurembo, aha ashimangira ko n’ubwo ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bitamugora gukina ibyo bintu mu ikinamico Urunana, ko ahubwo bimwubaka ubwe bikubaka n’abandi kuko byigisha.

Bamporiki ati: “Icyo nkora cyose mu buzima bwanjye singikorera ko abandi bagikora ngikorera ko kinyubaka kandi kimfasha kubaka umuryango nyarwanda, gipfa kuba ntawe kibangamiye”.

Bamporiki Edouard n'umufasha we, aha bari mu gitaramo cyo kumurika album ya Knowless

Bamporiki Edouard n'umufasha we, aha bari mu gitaramo cyo kumurika album ya Knowless

Depite Bamporiki kandi n’ubwo nk’umuhanzi aba ashyigikira abahanzi bagenzi be, biragoye kumubona yasize umufasha we Claudine n’ubwo we atari umuhanzi, ibi bikaba byaranagaragaye mu gitaramo cya Knowless aho bari bishimye cyane ndetse Bamporiki we akaba yarahagurutse akanabyina akizihirwa. Abajijwe impamvu atajya amusiga na rimwe, uyu mugabo yasubije agira ati: “Ntekereza ko kuba nkunda kugendana n’umugore wanjye nta kindi bivuze uretse kuba tugendana. Gusa hiyongeraho ko tubana mu bintu byinshi bishoboka nk’abashakanye, iyo abantu babana rero banduzanya imico, ubona ko na we agenda aba umutaramyi. Nanjye iyo turi kumwe ndizihirwa ngatarama nk’udafite uwo nkerereza”.

REBA HANO UKO DEPITE BAMPORIKI YABYINAGA

 

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John9 years ago
    ongeraho ko twigana muri ULK!
  • KIGERO9 years ago
    ADEPR IKIMEZE NTEZA YARI KUMUHAGARIKA KUKO IBI SI IBIKWIYE UMUROKORE NKA BAMPORIKI
  • BEBE9 years ago
    Umurukorese wa ADPR ajya mukabyiniro ra?
  • Olive9 years ago
    Ndumva kuba umurokore ataribyo byabuza umuntu kwidagadura, ahubwo reba uburyo abikoramo.
  • Eva9 years ago
    Birashimishije cyane kubona Honorable akomeza indi mirimo yari asanganywe
  • JANVIER DUKUZUMUREMYI9 years ago
    BAMBORIKI, NDAMUSHYIGIKIYE!





Inyarwanda BACKGROUND