RFL
Kigali

N Felix wamamaye mu ndirimbo ‘Kivamvari’ agiye kurushinga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/06/2017 15:14
3


Ukivuga izina N Felix abantu benshi bahita bumva indirimbo yakoze akayita ‘Kivamvari’ yewe yanamwitiriwe, kuri ubu uyu musore agiye kurushinga aho yamaze gushyira hanze impapuro z’ubutumire ku nshuti ze n’imiryango muri rusange.



N Felix cyangwa Nsabigaba Felix nkuko amazina ye yose ameze yinjiye mu muziki ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare ari naho yakoreye indirimbo ye yatumye yamamara iyi akaba yarayise ‘Kivamvari’ iyi ikaba yaranamwitiriwe igihe yigaga ndetse arinda arangiza bakimwita Kivamvari.

Nsabigaba Felix kuri ubu ukora muri BRALIRWA, agiye kurushingana na Malayika Claudette, uyu akaba yari umukobwa uhagarariye Kaminuza ya Ines Ruhengeri muri Miss Inter University 2012 akaba yarabashije kugera mu cyiciro cya nyuma kabone nubwo nta kamba iryo ari ryo ryose yegukanye, uyu akaba aribwo yari akirangiza kwiga amashuri ye muri Ines Ruhengeri aho yarangije muri 2016.

kivamvariUbutumire mu bukwe bwa N Felix na Malayika

Ubu bukwe nkuko bigaragara ku butumire bamaze gushyira hanze buteganyijwe kuba tariki 19 Kanama 2017 aho gusaba no gukwa biteganyijwe kubera i Rutunga, bakazakurikizaho gusezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri St Paul nyuma yaho abatumiwe bakazakirirwa muri Romantic Garden ku Gisozi.

UMVA HANO 'KIVAMVARI' YA N FELIX






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrosomeone426 years ago
    Ok imyiteguro myiza yubukwe Imana ibane namwe ibihe byose.muzagire urugo ruhire
  • De Paul6 years ago
    Woooow, Congs Felix and Malaika, tubarinyuma kandi turabashyigikiye.
  • 6 years ago
    Bazagire ubukwe bwiza kbsa





Inyarwanda BACKGROUND