Ukivuga izina N Felix abantu benshi bahita bumva indirimbo yakoze akayita ‘Kivamvari’ yewe yanamwitiriwe, kuri ubu uyu musore agiye kurushinga aho yamaze gushyira hanze impapuro z’ubutumire ku nshuti ze n’imiryango muri rusange.
N Felix cyangwa Nsabigaba Felix nkuko amazina ye yose ameze yinjiye mu muziki ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare ari naho yakoreye indirimbo ye yatumye yamamara iyi akaba yarayise ‘Kivamvari’ iyi ikaba yaranamwitiriwe igihe yigaga ndetse arinda arangiza bakimwita Kivamvari.
Nsabigaba Felix kuri ubu ukora muri BRALIRWA, agiye kurushingana na Malayika Claudette, uyu akaba yari umukobwa uhagarariye Kaminuza ya Ines Ruhengeri muri Miss Inter University 2012 akaba yarabashije kugera mu cyiciro cya nyuma kabone nubwo nta kamba iryo ari ryo ryose yegukanye, uyu akaba aribwo yari akirangiza kwiga amashuri ye muri Ines Ruhengeri aho yarangije muri 2016.
Ubutumire mu bukwe bwa N Felix na Malayika
Ubu bukwe nkuko bigaragara ku butumire bamaze gushyira hanze buteganyijwe kuba tariki 19 Kanama 2017 aho gusaba no gukwa biteganyijwe kubera i Rutunga, bakazakurikizaho gusezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri St Paul nyuma yaho abatumiwe bakazakirirwa muri Romantic Garden ku Gisozi.
TANGA IGITECYEREZO