RFL
Kigali

N’agahinda kenshi Céline Dion yahagaritse ibitaramo kubera ‘Kutumva’

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/03/2018 18:51
0


Umunyamuzika akaba n’umunyamibigwi mu bakunda muzika inogeye amatwi kandi ituje Céline Marie Claudette Dion yahagaritse ibitaramo byose yari yarateganyije gukora muri Werurwe na Mata 2018.



Celine Dion afite ikuzo ry’umugore ufite ijwi risendereza imitima ya benshi. Mu myaka amaze mu muziki yakoze indirimbo nyinshi zanze gusibangana mu mitima ya benshi abifashijwemo n’umugabo we René Angélil watabarutse muri 2016.

Celine yamaze gutangaza y’uko kubera ikibazo cy’uburwayi afite mu gutwi butuma atumva neza yahagaritse ibitaramo byose yari ateganyije gukora. Ku mbuga nkoranyambaga akoresha yasobanuye ko iki kibazo cyo kutumva gishobora kuzamugeza ku kubagwa kugira ngo akomeze kumva neza nk’uko bisanzwe.

Kuri Facebook Celine Dion yavuze ko afite ikibazo imbere mu gutwi gituma atumva neza bishobora no gutuma aririmba ibiterekeranye. Ngo yagerageje guhangana n’ikibazo inshuro nyinshi ariko ngo byamaze kumurenga ku buryo akeneye ko bamukorera igenzura byaba na ngombwa akabagwa.

Uyu muhanzi yahagaritse ibitaramo byose yari afite i Las Vegas guhera ku wa 27 Werurwe 2018 kugeza ku wa 18 Mata 2018. Bivugwa ko ashoboza kuzasubukura ibi bitaramo ku wa 22 Gicurasi 2018.

N’agahinda kenshi yanditse agaragaza ko indwara itategereje ngo abanze ajye ku rubyiniro yamuhemukiye. Yagize ati “Amahirwe ntabwo yabaye ku ruhande rwanjye, kuki itategereje ngo mbanze njye ku rubyiniro none ndarwaye. Ndihanganisha buri wese wari wateguye urugendo agana i Las Vegas aje mu gitaramo. Ndabizi uburyo mbatengushye ariko mu mbabarire.”

Uyu mugore wanyuze mu bizazane agatambuka gitwari agashikama agiye kuzuza imyaka 50 y’amavuko.Yabyaranye na René Angélil abana batatu, René Charles, Eddy na Nelson. Céline Dion, umunya-Canada akaba n’umushoramari yavukiye mu muryango mugari i Charlemange mu mujyi wa Quebec.Ku myaka 10 yatangiye kuba ikirarangire binyuze mu muziki w’Igifaransa yakoraga anagura imbizi yiga n’izindi ndimi zatumye umubare w’abafana be utumbagira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND