RFL
Kigali

N’agahinda kenshi Aurore Kayibanda yongeye kunamira musaza we Hirwa Henry umaze imyaka 5 atabarutse–AMATEKA YE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/12/2017 10:40
3


Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore, yongeye kwerekana ko agishengurwa n’urupfu rwa musaza we Hirwa Henry bakundaga kwita Henry Wow umaze imyaka itanu avuye kuri iyi si. Hirwa Henry yari umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya KGB ryakunzwe cyane muri muzika nyarwanda mu myaka ishize.



Imyaka itanu irashize Hirwa Henry bakundaga kwita Henry Wow avuye ku isi y’abazima. Hirwa Henry ni umuvandimwe wa Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore, akaba n'umwe mu bari bafatiye runini itsinda ry’abaririmbyi rya Kigali Boys ryamenyekanye cyane nka KGB.

Miss Mutesi Aurore, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yongeye kugaragaza ko agishengurwa bikomeye n’urupfu rwa musaza we n’ubwo imyaka ibaye itanu batakiri kumwe kuri iyi si y’abazima. Uyu mukobwa yongeye kandi gushimangira urukundo yakundaga musaza we kandi azahora amukunda iteka. Tugenekereje amagambo Miss Mutesi Aurore yatangaje, yagize ati: 

Imyaka itanu irashize tutari kumwe nawe (Hirwa Henry). Ndashima Imana yagukunze cyane, ndayishima ku buzima yaguhaye n'igihe yashimye ko tumarana nawe ku isi, wari uw'umumaro cyane. Ndashima kandi ndanezerewe ko wakoresheje neza igihe cyawe ugaragariza urukundo buri wese mwahuye. Ndishimye kandi nagize amahirwe yo gukurira iruhande rwawe no kukwigiraho. Ndagushimira kubw'urwibutso wadusigiye n'uyu munsi ntidushobora kugira ibihe byiza nk'ibyo twagize ugihari. Kimwe cyo wari umuvandimwe mwiza cyane ku isi, ukwiriye kugororerwa ijuru. Ndabizi ntabwo wari kuzishima umbonye ndira, ni yo mpamvu mpisemo kwishima no gushima ku byaranze ubuzima bwawe ku isi. 

Henry

Amagambo Miss Aurore yatangaje ku mbuga nkoranyambaga

Henry Wow waguye mu kiyaga cya Muhazi aho yari yasohokanye na bagenzi be, yatabarutse akiri muto dore ko yavutse tariki 6 Kamena 1985, akaba yaravukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ku babyeyi be Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive bamubyaranye n’abakobwa bane barimo na Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore, aba bakobwa bakaba ari nawe musaza wabo rukumbi bagiraga.

Aurore

Miss Aurore Kayibanda

Nyuma yo kuvukira i Burundi yanahize igice kimwe cy’amashuri ye abanza, hanyuma ayarangiriza mu Rwanda; i Gikondo mu mujyi wa Kigali maze ahita atangira amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Kabuga (APERWA), ayasoreza i Gikondo ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya APAPE. Yabashije kwiga umwaka umwe muri Kaminuza y’Icungamutungo ya Kigali (KIM) ari nayo yaje gutabaruka yitegura gukomerezamo umwaka we wa kabiri.

Hirwa Henry utazibagirana mu mitima ya benshi yatabarutse ku itariki ya mbere y’ukwezi gusoza umwaka wa 2012. Hari kuwa Gatandatu tariki ya mbere Ukuboza 2012 ahagana mu masaha y’igicamunsi ubwo inkuru y’incamugongo yakwiraga mu banyarwanda ivuga ko Hirwa Henry benshi bitaga Henry Wow, umusore wari uzwiho ubuhanga, kwicisha bugufi, kuba umunyarwenya no kugira urugwiro, yaguye mu kiyaga cya Muhazi aho yari yagiye gutemberera n’inshuti ze.

Mu bijyanye na muzika, uyu musore muri 2003 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye i Gikondo mu mujyi wa Kigali nibwo yihuje na bagenzi be babiri, Skizzy na MYP maze bakora itsinda ryiswe “Kigali Boys” cyangwa se KGB, aba bakaba bazwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe cyane mu Rwanda nk’iyitwa Abakobwa b’I Kigali ari nayo yabo ya mbere bashyize ahagaragara, hakaza iyitwa Arasharamye yakunzwe birenze urugero, iyitwa Ibiremwa by’umwijima, iyitwa Byasaze n’izindi bakoze kugeza ubwo yavaga kuri iyi si.

Kuva Henry Wow yatabaruka, benshi barimo inshuti, abo babanye n’abo mu muryango we ntibarabasha kwakira urupfu rwe rwatunguranye kuko yagiye umunsi byari byitezwe ko ari uw’ibyishimo kuri we n’inshuti ze bari basohokanye. Mu bakomeje kugaragaza ko bashenguwe kandi n’ubu bagishengurwa n’urupfu rw’uyu musore, harimo mushiki we Miss Mutesi Kayibanda Aurore ukunze kwandika ubutumwa bukomeye agaragaza urukundo yakundaga musaza we, n’ubu akaba asa n’aho atarabasha kubyiyumvisha.

HenryHirwa Henry yari musaza wa Miss Rwanda 2012 Aurore Kayibanda

Usibye uyu mushiki we ariko inshuti ze n’abo mu muryango we baracyazirikana uyu musore aho bateguye misa yo kumusabira izaba kuri iki cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017 saa tanu muri chapelle ya Kimironko, umuhango uzabanzirizwa no kunamira Hirwa Henry bashyira indabo ku mva ye iri i Rusororo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    miss aurore ihangane nu muryango wanyu lmana ikomeze kubakomeza
  • kein robert6 years ago
    miss aurore ihangane nu muryango wawe lmana ibakomeze
  • Nly6 years ago
    Ibi ndabirambiwe .





Inyarwanda BACKGROUND