Hashize iminsi havuzwe inkuru y’uko umubano utifashe neza hagati ya Junior Multisystem usanzwe utunganya indirimbo z’amajwi muri Touch record hamwe n’umukunzi we Jessica.Ibi bikaba byaranigaragaje nyuma yaho hagaragaye ifoto y’uyu mukobwa yambaye ubusa akemeza ko ari uyu wahoze ari umukunzi we wayishyize hanze.
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n’uyu mukobwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14/04/2015 yongeye gushimangira amakuru y’uko we na Junior batandukanye nabi ndetse atakifuza kugirana gahunda iyo ariyo yose nawe ariko nyuma y’amasaha make aza kwisubiraho.
Jessica asanzwe azwi cyane mu mashusho y'indirimbo niko nabaye
Aha, uyu mukobwa ubwo twamuvugishaga bwa mbere, yagize ati “ Ukuri kwabyo nyine ni kuriya mwabibonye, ni kuriya byagenze.Umuntu ni Imana yamuremye, hari ibibazo twagiranye byacu biba ngombwa ko tutumvikana,aza kumfatira telephone, ndayimurekera nditahira, aje mu gitondo kunsaba imbabazi ndamwihorera,maze niko kugenda n’uburakari niba yari yanasinze simbizi ahita abikora ahita ashyiraho ariya mafoto yari asanzwe muri telephone murabizi abakobwa dukunda kwifotora na telephone zacu.”
Iyi niyo foto bivugwa ndetse bikemezwa na nyir'ubwite ko Junior yagiye ayohereza mu ma group atandukanye ya Watssapp.
Akomeza agira ati “ Yamenye ko tugiye muri police kubera ibyo yari yakoze no kumfatira indangamuntu, maze ashaka umuvandimwe wanjye umusubiza telephone yanjye n’indangamuntu yari yafashe. Nta kibazo nkifitanye nawe kuko icyo nari nkeneye ni telephone n’indangamuntu yanjye, naho ubundi ubu sinkiri kumwe nawe sibinashoboka, icyo namubwira ni uko agomba kuba umuntu w’umugabo kandi agahindura inzira kuko ibyo arimo ntaho byamugezaho.”
Junior washinjwaga n'uwahoze ari umukunzi we kumushyira hanze yambaye ubusa
Nyuma yo kuvugana na Jessica, twagombaga guhita dukurikizaho uwari umukunzi we Junior, gusa ubwo twahamagaraga uyu mugabo yadusabye kuba twihanganye iminota 30 akabona kutuvugisha. Iyi minota imaze gushira Junior ntiyitabaga telephone ye igendanwa cyakora kera habaye ahagana saa cyenda z’umugoroba, uyu mugabo yaje guhamagara atubwira ko yiteguye kuvugana natwe.
Junior na Jessica mu minsi ishize ubwo bari babanye neza Photo:Fcbk/Junior Karamuka
Ubwo twamubazaga amakuru avuga ko afitanye ibibazo n’umukunzi we no kugira icyo avuga ku ifoto bivugwa ko yashyize hanze. Junior n’ubwo bwose atahakanye ko habayeho ibibazo yashimangiye ko ubu ntabigihari ndetse n’ikimenyimenyi ko tumuhamagaye bari kumwe na Jessica.
Aha yagize ati “ Ibyo rero ntabwo bikiriho kuko already twanamaze no kwiyunga, n’ubu turi kumwe byararangiye. Nta kibazo gihari n’ubu niba umushaka(Jessica), namuguha ukamuvugisha.”
Atavuye ku murongo wa telephone, Junior yahise ahamagara Jessica mu izina rye, ati ngwino, maze amuha telephone. Abajijwe niba koko yaba yiyunze na Junior yahise agira ati “ Yeah, mu buzima nyine ntabwo abantu baberaho guhora barebana nabi, biba ngombwa ko mwiyunga ibibazo bikarangira. Ndumva mu mutima nkeye gusa ibyo gukundana byo ndifashe.”
Ese mu ijambo rimwe ni iki wakwibwirira aba bombi?
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO