RFL
Kigali

Muzika ni ubuzima bwanjye,ariko si iyo ariyo yose-Mariya Yohana

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:15/05/2018 10:37
1


Maria Yohana Mukankuranga uzwi ku izina rya Mariya Yohana umuhanzikazi wigaruriye imitima y’abanyarwanda b’ingero zose atangaza ko umuziki ari ubuzima bwe kandi inganzo ye izakomeza kubaka abanyarwanda uko ashoboye.



Mariya Yohana w’imyaka 74 ni urugero ku banyarwanda benshi,nyuma yo kugira uruhare mu kubohora u Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 ndeste no kongera kubaka u Rwanda ahumuriza imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, byose abinyujije mu mpano ye yo kuririmba. Mariya Yohana avuga ko yari umwe mu bazamuriraga Morale ingabo z’inkotanyi binyuze mu kwandika no kuririmba indirimbo zakoreshejwe mu rugamba imyaka igera kuri 4.

UMVA HANO 'INTSINZI' YA MARIYA YOHANA

Mariya Yohana utangaza ko inganzo ye ayikomora ku gahinda yatewe no kwitwa impunzi, avuga ko muzika ari ubuzima bwe. Yagize ati “Muzika ni ubuzima bwanjye, ariko si iyo ariyo yose, ahubwo umuziki gakondo nyarwanda ikora ku ndangagaciro n’umuco 

Mariya Yohana akunze kugaragara mu mihango itandukanye iri ku rwego rw'igihugu aho aba aririmba nko mu bikorwa byo kwibuka jenoSide yakorewe abatutsi ndetse n’iminsi mikuru nk’uwo kwibohora. Mwamumenye mu ndirimbo zitandukanye nka 'Intsinzi' ifatwa nk’indirimbo y’igihugu ya 2. Intsinzi ni indirimbo y’ibyishimo Mariya Yohana yanditse ubwo RPF yari imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni indirimbo ihuza abanyarwanda b’ingeri zose ikunze kuririmbwa mu gihe cy’insinzi icyo ari cyo cyose.

UMVA HANO 'INTSINZI' YA MARIYA YOHANA

Urugamba rurashyushye, ni indirimbo ya Mariya Yohana yahimbye atera ingabo mu bitugu ingabo zari iza RPA mu mwaka wa 1990 ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rutangiye. Mariya Yohana wari umwarimu mu nkampi ubwo yari impunzi mu gihugu cya Uganda avuga ko ashengurwa no kubura abana be 2 b’abahungu baguye mu rugamba rwo kubohora igihugu, ariko akishimira ko u Rwanda rwabohowe.

Iruhande rwo kuba ari urugero rwiza ku banyarwanda abenshi binyuze MU kubohora igihugu, Mariya Yohana ni ikimenyetso cy’umuco nyarwanda n’umubyeyi kuri benshi baba abaririmbyi, abanyapolitiki n’abakobwa bakiri bato bamureberaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

The East african






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwiza5 years ago
    Ariko rwose muzamufashe ababifitiye ubushobozi gushyira indirimbo neza kuri za youtube abantu bajye bazumva bumve ubutumwa burimo





Inyarwanda BACKGROUND