Umuraperi Shizzo ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamuritse album ye ya kabiri yise 'Run Diaspora' mu gitaramo cy'amahoro cyagurishirijwemo ibiranga umuco nyarwanda.
Ni mu gitaramo cy'amahoro cyabaye tariki 12 Ugushyingo 2017 kibera muri Indianapolis muri Leta ya Indiana.Muri iki gitaramo hari ibintu binyuranye biranga umuco nyarwanda. Mu byari byateganyijwe byanagurishirizwaga muri iki gitaramo harimo imitako n'ibindi bifite aho bihuriye n'umuco nyarwanda.
Muri iki gitaramo hagurishirijwemo ibiranga umuco nyarwanda
'Run Diaspora', album ya kabiri ya Shizzo yamurikiwe muri iki gitaramo igizwe n'indirimbo 10 ari zo: Run Diaspora,Karikiko yakoranye na T Wise, Mama yakoranye na Aristide, Amashimwe yakoranye na Jay Pac, Bugoyeezy,Back to me yakoranye na T-Wise,Mullamish yakoranye na Blackrock, Dj's in the party yakoranye na Bexxx, Umuhoza yakoranye na Adolphe na Dance with you yakoranye na Lucky.
Shizzo yamaze isaha imwe n'igice kuri stage asusurutsa abakunzi b'umuziki we
Shizzo yakoresheje imbaraga nyinshi kuri stage amara isaha n'igice, ibyuya biraza, abakunzi b'umuziki we barizihirwa cyane. Muri iki gitaramo, Shizzo yari ari kumwe n'abandi bahanzi banyuranye bo muri Diaspora. Nyuma y'igitaramo, abakitabiriye basusurukijwe muri 'After party' aho Shizzo na T wise bafashe amashusho y'indirimbo yabo bise 'Karikiko'.
Shizzo amurika album ye ya kabiri 'Run Diaspora'
Shizzo yanze gupfunyikira abakunzi be ataramana nabo mu mbaraga ze zose
Ni igitaramo kitabiriwe n'abanyamideri batandukanye
Lucky na mugenzi we nabo bataramiye abari muri iki gitaramo
Shizzo na T Wise bashimishije cyane abafana babo
Shizzo hamwe n'umwe mu bavugizi ba Label y'IBIZIMIZO
Ibiranga umuco nyarwanda byari byiganje muri iki gitaramo
UMVA HANO 'RUN DIASPORA' YITIRIWE ALBUM YA KABIRI YA SHIZZO
TANGA IGITECYEREZO