RFL
Kigali

Muyoboke Alex yaciye amarenga y’umuhanzikazi ashobora gusimbuza Charly na Nina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/03/2018 17:09
4


Mu minsi ishize nibwo Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alex wari umujyanama wabo, aba bagitandukana mu itangazamakuru havuzwe ibintu byinshi binyuranye ariko igikomeje kwibazwaho ni igikurikiraho ku mpande zombi yaba ku ruhande rwa Muyoboke Alex ndetse na Charly na Nina batandukanye bavuga ko ntacyo bishyuzanya.



Ku bwa Muyoboke Alex yirinze kugira icyo avuga kuhazaza h’umuhanzi yazakorana nawe ariko kuri iki cyumweru tariki 4 Werurwe 2018 uyu mugabo uzwiho gufasha abahanzi benshi yatunguranye agaragaza uburyo yakunze ukuntu Phionah Mbabazi aririmba agaragaza ko atewe ishema n’uyu muhanzikazi. Ibi byatumye Inyarwanda.com dutekereza ku mubano w’uyu muhanzikazi na Muyoboke Alex bituma bwa mbere ubu aribwo yanditse ko Phionah Mbabazi ari umuhanga nyuma y’imyaka myinshi bamaranye mu muziki hazamo gukeka ko baba bagiye gukorana bya hafi icyakora Muyoboke Alex yatubereye ibamba kuri iki kibazo.

MuyobokeAmagambo Muyoboke Alex yanditse ataka Phionah Mbabazi

Ubwo umunyamakuru yamaraga kubona ibi yabajije Muyoboke Alex ikijyanye no kuba yaba agiye gufata Phionah Mbabazi ngo bakorane mu bikorwa bya muzika, aha uyu mugabo yagize ati” Biriya nabayanditse kuko nabonye uko yaririmbye nk’umuntu ukunda umuziki nkishima namushimiye nakunze uko yitwaye naho kuba twakorana byo uwo tuzakorana muzamumenya kandi si cyera kuko niko kazi kanjye njye nkunda umuziki kandi niko kazi kanjye nyuma y’abo twakoranye bose hari nabandi bashaka ko dukorana kandi vuba muramenya gahunda yose…”

Muyoboke Alex aganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko amagambo yanditse yayatewe nuko Phionah yitwaye ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbyemo cya Davido, icyakora ibyo kuba bakorana uyu mugabo byo yirinze kubitindaho ahubwo agahamya ko byinshi ku muhanzi bazakorana azamutangaza mu minsi iri imbere nubwo atigeze ahakana ko n’uyu mukobwa bakorana cyane ko nawe yemera ko Phionah Mbabazi ari umuhanga mu muziki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nana6 years ago
    uri uwo kwirurwa urya imitsi ababanzi nta kindi Charly na Nina barakunkosoreye
  • Eloi6 years ago
    Cyakoze niba ari inkuru yanshimisha niyi nababazwaga nubuhanga bwuyu Fiona Mbabazi ahora ahantu hamwe atajya atera imbere akoranye na Muyoboke Alex byamufasha gutera imbere kuko numuhanga cyn numuririmbyi mwiza peeeeeeee
  • David6 years ago
    Nkunze point ya Muyoboke. That lady is not that much talented ariko her stage and musical attitude is qualitative. And with business..that stands higher than being a technically talented musician! Uyu mukobwa mufate umusa! Gusa bizasaba ko ikinyarwanda akinoza atazaba nka ba uncle Austin. Ikindi akava mu bisirimba agakora hot music
  • GASONGO6 years ago
    ese uyu afasha abahanzi bavuye Ug gusa





Inyarwanda BACKGROUND