RFL
Kigali

VIDEO: "Muyoboke Alex mu gihe gito tumaranye amaze kunyigisha kugira gahunda mu buzima" Allioni Buzindu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/10/2018 12:11
2


Mu minsi ishize ni bwo Buzindu Allioni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe bakora umuziki hano mu Rwanda yatangaje ko yatangiye imikoranire na Muyoboke Alex nk'umujyanama we abinyujije muri Decent Entertainment. Uyu muhanzikazi umaze amezi abiri gusa asinyanye na Decent Entertainment, yatubwiye ibyo amaze kunguka.



Allioni amaze gutangira imikoranire na Muyoboke Alex, yahise ashyira hanze indirimbo yise 'Hahandi'. Itari yamara amezi abiri ku isoko rya muzika hano mu Rwanda, yahise ayikurikiza indi ndirimbo ye nshya yise 'Tuza' yakoranye na Bruce Melody.  Izi ndirimbo Allioni azishyize hanze mu gihe kitageze ku mezi abiri gusa amaze atangiye gukorana na Muyoboke, umuvuduko ubusanzwe benshi batari bamenyereye kuri Allioni.

REBA HANO 'TUZA' YA ALLIONI FT BRUCE MELODY


Mu kiganiro twagiranye na Allioni, twatangiye tumubaza uko abona kubaho afite umuntu bakorana nk'umujyanama we mu bya muzika. Allioni yabwiye Inyarwanda.com ko mu by'ukuri umuhanzi ufite umujyanama aba afite ikintu kinini arusha abandi. Twamubajije ibyo abona Muyoboke Alex amaze kumufasha mu gihe gito bamaranye maze Allioni Buzindu atangaza ko icya mbere ari uko ubu amaze kumwigisha kugira gahunda mu buzima.

Allioni

Allioni Buzindu

Allioni avuga hari byinshi Muyoboke agenda amufasha. Abajijwe ibyo abona mu byo Muyoboke Alex yamufashije, Allioni yatangaje ko uyu mugabo ari umukozi uba ufite umutima ku kazi bityo we agasanga ari iby'agaciro kuba bakorana. Muri iki kiganiro Allioni wamurikaga indirimbo ye nshya 'Tuza' yakoranye na Bruce Melody yadutangarije ko ari imwe mu ndirimbo ze nyinshi yari yaratangiye gukora mu mwaka wa 2017 n'ubwo ubu ari bwo igiye hanze.

Ni indirimbo yakozwe na Madebeat mu buryo bw'amajwi naho mu buryo bw'amashusho igakorwa na Sasha Vybz. Allioni Buzindu yatangaje ko n'ubwo iyi ndirimbo yamaze kujya hanze ariko bazayimurikira abakunzi ba muzika mu gitaramo bateganya gukora ku wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018 muri People Club aho we na Bruce Melody bazaba bamurikira abakunzi ba muzika iyi ndirimbo.

REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE TWAGIRANYE NA BUZINDU ALLIONI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Mukorogo iramwishe,yayiretse ko igikara cye cyari cyiza cyane kurenza iyo nzobe ya fake.igikara nta ruhu na rumwe kuri iyi si wabinganya kirarenze.
  • 5 years ago
    wa mukobwa we uri igicucu !!! ubu imyaka umaze ku isi nta gahunda wagiraga? wayihawe na Muyoboke muhuye ukuze?!!!!





Inyarwanda BACKGROUND