RFL
Kigali

Muyoboke Alex akomeje ibitaramo byo kumara irungu abakunzi ba muzika y'umwimerere, Mani Martin ni we utahiwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/09/2018 11:36
0


Muyoboke Alex ni izina rikomeye mu muziki. Akunda umuziki nk'uko akunze kubyivugira ari byo bituma akora ibikorwa binyuranye bya muzika akunze kugaragaramo. Kuri ubu uyu munyamuziki wamamaye cyane mu gufasha abahanzi unasanzwe ufite kompanyi itegura ibitaramo yatangiye gutegura ibitaramo byo gususurutsa abakunzi b'umuziki.



Alex Muyoboke wamamaye kubera abahanzi b'ibyamamare yagiye afasha bakamenyekana kurushaho yanakunze kumenyekana kubera gutegura ibitaramo binyuranye ndetse uko byagenze neza bigatuma agirirwa icyizere n'abakunzi ba muzika batamumenyereyeho gukora igitaramo ngo kigende nabi. Kuri ubu uyu mugabo yinjiye muri gahunda zo gutegurira ibitaramo abakunda gusohokera mu mujyi wa Kigali ariko bakunze guhamya ko ku Cyumweru biba bigoye kubona aho wasohokera.

Alex Muyoboke wamaze kumvikana n'akabyiniro ka Pacha Club kari ahahoze hitwa Rosty Kimironko agiye gutangira kuhakorera ibitaramo we ahamya ko ari ibyo gususurutsa abakunzi ba muzika ba hano i Kigali n'abandi baba bagendereye Kigali baba bashaka ahantu ho gusohokera mu mpera z'icyumweru. Yatangiye gutegura ibi bitaramo bizajya biba buri cyumweru ahereye kuri King James ari nawe watangiye iyi gahunda ku Cyumweru tariki 2 Nzeri 2018.

Mani MartinIgitaramo Mani Martin agiye gukorera mu mujyi wa Kigali

Nyuma ya King James uyu mugabo yamaze gutangaza ko umuhanzi ukurikiyeho  mu bagiye gutaramira abanyamujyi mu mpera z'iki cyumweru  tariki 9 Nzeri 2018 ari Mani Martin uyu ukunzwe n'abatari bake bakunda uburyo akora muzika ye mu buryo bwa Live, Kimwe mu byo Muyoboke Alex yabwiye Inyarwanda.com ni uko ashaka gufasha abahanzi bagakora ibitaramo bya Live cyane ko abahanzi bazajya bataramira abakunzi ba muzika muri iyi minsi bazajya baba bacurangirwa n'abacuranzi b'abahanga banakomeye hano mu Rwanda bibumbiye mu itsinda ryitwa Chare Jazz Band. Kwinjira muri iki gitaramo bizajya biba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bibiri (2000 FRW).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND