RFL
Kigali

Muvunyi Umutoni Tania wamamaye cyane muri Miss Rwanda 2018 yatowe nk'umunyamideri mwiza muri 'Most Beautiful Queen in Africa 2018'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/12/2018 13:52
0


Umutoni Muvunyi Tania yamamaye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2018 icyakora ntiyabasha gutoranywa mu bakobwa bagombaga guhagararira umujyi wa Kigali. Uyu mukobwa ntiyishimiye uburyo yakuwemo dore ko yahise atangaza ko habayeho kumwia ndetse no gutonesha hakoreshejwe ikimenyane.



Ibi byafashwe nko gutuka abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018 byateje impaka mu itangazamakuru bituma ndetse uyu mukobwa anamenyekana cyane. Kuri ubu uyu mukobwa yamaze kwegukana ikamba ry'umunyamideri mwiza mu irushanwa Nyafurika rya 'Most Beautiful Queen in Africa 2018' nyuma y'igihe kingana n'ukwezi yamaze arushanwa n'abandi bakobwa baturuka mu bihugu binyuranye bya Afurika.

Iri rushanwa ryatangiye mu Ugushyingo 2018 ryitabirwa n'abakobwa 112 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika. Abakobwa baryitabiriye basabwe gutanga imishinga yabo ndetse bakajya banakoreshwa ibizami (Interview) mu buryo bw'ikoranabuhanga birangira umukobwa uturuka muri Ethiopia ari we wegukanye ikamba rya 'Most Beautiful Queen in Africa 2018'.

Tania

Muvunyi Tania yatowe nka Most Beautyful Queen in Africa Model

Uyu mukobwa wegukanye ikamba, yakurikiwe n'abandi bakobwa barimo; Esther Udeh wo muri Nigeria wabashije kwegukana ikamba rya Most Beautful Queen in Africa Social, Umutoni Muvunyi Tania uturuka mu Rwanda watowe nka Most Beautful Queen in Africa Model, Ketsia Ngabirishimwe uturuka i Burundi akaba yaratowe nka Most Beautful Queen in Africa Tourism ndetse na Queen Betelhem watowe nka Most Beautful Queen in Africa Personality. Aba uko ari batanu bose bazagenerwa amadorali ibihumbi bibiri y'ishimwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND