RFL
Kigali

Mutoni Asiah uri mu bakunzwe cyane muri filime nyarwanda yarangije Kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2018 11:22
2


Ubusanzwe bitewe n’uburyo abanyarwanda muri rusange bafataga abakinnyi ba filime mu Rwanda byari bigoye kumva ko hari umukinnyi wa filime waba yarize cyangwa afite ubumenyi buhanitse, gusa uko imyaka yagiye ihita ni ko abakinnyi ba filime mu Rwanda bagiye bikuraho iki gisuzuguriro bagaragaza ko n'abantu bize baniyubashye bakina filime.



Aha niho hatangiye kujya hagaragara ingeri nyinshi z’abanyarwanda mu gukina filime, ibi byagaruriye icyizere Abanyarwanda batangiye gukunda filime ndetse magingo aya ziri mu zikunzwe hano mu Rwanda. Umwe mu bakinnyi bakomeye ndetse banagiye bakundwa bitewe na filime zinyuranye yakinnyemo Mutoni Assiah yamaze kurangiza amasomo muri kaminuza ya UTB yahoze yitwa RTUC.

Mutoni Assiah wambitswe ikanzu y’abarangije kwiga kuri uyu wa Kane tariki 24 Gicurasi 2018 yatangarije Inyarwanda.com ko ari ibintu bishimishije cyane ko bitari byoroshye bitewe n'uko urugendo rw’ishuri atari urugendo rworoshye icyakora atangaza ko ari iby’agaciro kuba nawe arangije kaminuza.

Assiah ari mu banyeshuri bashyikirijwe impamyabumenyi muri Kigali Convention Center arangije kwiga mu ishami rya “Hospitality and Tourism management” akaba arangirije muri UTB aho akuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Mutoni Assiah ni umwe mu banyarwandakazi batinyutse umwuga wo gukina filime ndetse nawo uramuhira akaba azwi cyane muri filime zagiye zikundwa nka;Intare y’ingore, Seburikoko, City maid, Giramata n’izindi nyinshi.

Mutoni AssiahMutoni AssiahMutoni AssiahMutoni Assiah

Mutoni Assiah yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mudandi Brigitte5 years ago
    ngo ukunzwe?, Harya buriya ,yaba akunzwe nande?
  • 5 years ago
    Ariko izi mukorogo ziri hanze aha mwaziretse ko ari mbi.inzobe yawe karemano niyo nziza cyane, igikara cyawe karemano nicyo cyiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND