RFL
Kigali

Museveni yagabuye inzoga mu gitaramo Bebe Cool yaririmbyemo indirimbo 50 ndetse akunamira Radio-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2018 11:38
0


Ku wa 03 Kanama 2018 wabaye umunsi udasanzwe Bebe Cool azahora yibuka mu buzima bwe nk’umunyamuziki wakoze ibidasanzwe mu gitaramo yiteguriye ‘The Golden Heart Concert’ cyikitabirwa ku rwego rwo hejuru. Bibaye hashize imyaka ibiri adategura ibitaramo nk’iki yakoreye ahitwa Kololo Airstrip. Ngo azongera kugitegura muri 2020.



Mbere y’uko umunsi nyir’izina ugera; abantu banyuranye bibasiye uyu mugabo bakoresheje imbuga nkoranyambaga bavuga ko adashobora gutegura igitaramo ngo cyitabirwe n’abantu benshi. Abandi bavugaga ko Perezida Museveni wa Uganda nawe adashobora gukandagiza ikirenge mu gitaramo cya Bebe Cool, gusa gisize amateka benshi batatekerezaga.

Saa tatu z’ijoro imyanya yari yateguwe yo kwicarwamo yari yuzuye. Bebe Cool yari yamaze kugurisha ameza arenga 80 mu myanya ya VVIP, yagurishije amatike ibihumbi bitanu (5,000) ndetse agurusha ibihumbi ijana by’amatike. Bebe Cool yateye benshi gutekereza no kumva ko ari umunyamuziki uhagaze neza mu ruganda rw’imyidagaduro.

Museveni at Bebe Cool's Golden Heart Concert

Perezida Museveni yitabiriye igitaramo cya Bebe Cool cyasize amateka

Ugbliz yandikirwa muri Uganda ivuga ko nk’isezerano, Perezida Yoweli Kaguta Museveni yitabiriye iki gitaramo. Ivuga ko ari ku nshuro ya mbere Umukuru w’Igihugu yitabira igitaramo cyateguwe n’umuhanzi ukora umuziki wo mu gihugu cye, ngo yahageze ku isaha ya saa tanu n’iminota 30 z’ijoro.

Perezida Museveni yavuze ijambo muri iki gitaramo, atanga itegeko ry’uko buri wese witabiriye icyo gitaramo ahabwa icyo kunywa. Mu gitaramo hagati, Bebe Cool yunamiye inshuti Mowzey Radio watabarutse muri Gashyantare 2018. Mbere yo kuririmba, Bebe Cool yavuze ko yari asanzwe ari umufana wa Radio ku buryo bukomeye ariko ko atari kubitangariza ku karubanda, yagize ati: "Mozwey Radio yari umunyempano utangaje mu ruganda rw’imyidagaduro n’ubwo ntashoboraga kubitangaza ngo mbishyire ku karubanda. Ikindi n’uko indirimbo ‘Zuena’ ihora mu mutima wanjye iteka.” Bebe Cool yahise aririmba indirimbo ‘Zuena’ mu rwego rwo guha icyubahiro Radio, abari mu gitaramo cye birabarenga.

Byari bitagenyijwe ko Bebe Cool aririmba indirimbo 35 muri iki gitaramo ariko yaririmbye indirimbo 50, ibintu byanyuze ibihumbi by’abitabiriye igitaramo cye. Uyu muhanzi kandi yaciye agahigo muri Uganda ko kuba yaririmbye kugeza saa munani z’ijoro mu gihe abandi bahanzi batarenza saa sita z’ijoro. Bebe Cool yavugiye imbere y’imbaga ko agiye gutanga ubufasha bwe mu kuvuza mu gihugu cy’u Buhinde abana batanu bafite ikibazo cy’umutima.

REBA HANO ANDI MAFOTO:

Bebe Cool on Stage Performing

Bebe Cool ku rubyiniro

Zuena, Allan Hendrick and Beata at the concert

Zuena umugore wa Bebe Cool, Allan Hendrick ndetse na Beata

Bebe Cool's Golden Heart Concert

Bebe Cool's Golden Heart Concert

Bebe Cool's Golden Heart Concert

Perezida Museveni yaguriye inzoga buri wese witabiriye igitaramo cya Bebe Cool

Bebe Cool's Golden Heart Concert

Bebe Cool's Golden Heart Concert

Bebe Cool's Golden Heart Concert Ful House

Ubwitabire bwari hejuru

Bebe Cool's Golden Heart Concert Ful House

Bebe Cool's Golden Heart Concert Ful House

Bebe Cool's Golden Heart Concert Ful HouseBebe Cool's Golden Heart Concert Ful House

Bebe Cool's Golden Heart Concert Ful House

Bebe Cool's Golden Heart Concert Ful House

Allan, Imfura ya Bebe Cool baheruka mu Rwanda bombi

Bebe Cool's Golden Heart Concert Ful House

Lydia Jazmine

Bebe Cool's Golden Heart Concert Ful House

Dj Slick wavangavanze umuziki muri iki gitaramo

Bebe Cool's Golden Heart Concert Ful House

Bebe Cool's Golden Heart Concert Ful House

AMAFOTO: Ugbliz.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND