RFL
Kigali

Musaza wa Sheebah Karungi yishyizeho Tattoo igaragaza urukundo akunda mushiki we

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/08/2018 11:35
0


Abantu benshi usanga badakunze kuvuga rumwe ku bijyanye no gushyira Tattoo ku mubiri, kandi zigira ubusobanuro bwinshi cyane ko icyo umuntu ahisemo kwishyira ku mubiri nka Tattoo kiba cyarenze kuba ku mutima.



Hari abishyiraho Tattoo zivaho hakaba n’abashyiraho izitavaho, bigatuma bahora bazibuka ibihe byose uko byagenda kose. Umuhanzikazi ukunzwe cyane mu gihugu cya Uganda, Sheebah Karungi yanejeje cyane musaza we bigeza ubwo yishyiraho Tattoo ya mbere. Aha ushobora guhita wibaza iyo tattoo uwo musore yishyizeho ari iyihe!

Sheebah nawe afite Tattoo ya Karma

Inkubiri yo gutuma ibi bimenyekana ni Sheebah Karungi wanditse ku mbuga ze nkoranyambaga akagira ati “Mana yanjye we! Murebe Tattoo ya mbere ya musaza wanjye!!...Twahoraga tuvugana ko tuzagira Tattoo zimeze kimwe ariko buri gihe akabikerensa. Ndatunguwe cyane! Uri umuvandimwe mwiza wabayeho! Uranshimishije gusa! Imana yari izi neza ko nzakenera musaza wanjye nkawe!!Wagize uruhare runini mu gukira kwanjye! Ndagukunda! Kandi nshimira Imana ku bwawe buri munsi. Uri urutare negamira…kandi nk’uko iyi Tattoo iri, tuzahora turi kumwe. Ngaho reka dusangire ibitekerezo kuri za Tattoo duhuriyeho!”

Musaza wa Sheebah yishyizeho Tattoo y'izina rya mushiki we

Uretse uyu musaza wa Sheebah wishyizeho Tattoo y’izina rya mushiki we ariko, mu myaka ibiri ishize, humvikanye umufana wa Sheebah Karungi wishyizeho Tattoo y’izina rya Sheebah ku kuboko kwe. Uwo musore yitwa Matovu Seka, ibi ni ibintu bifite ubusobanuro bwihariye kuko bigaragaza urukundo rudasanzwe umuntu aba afitiye undi.

Umufana wa Sheebah, Matovu Seka yishyize Tattoo y'izina rya Sheebah






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND