RFL
Kigali

Musaza wa Nicki Minaj yahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu umwana abereye se

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/11/2017 11:26
0


Jelani Maraj ni musaza ma Nicki Minaj, yahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu umwana w'umugore bashakanye, bivuze ko ari nk'aho ari se. Kuri uyu wa kane nibwo urukiko rwanzuye ko uyu musaza na Nicki Minaj ahamwe n’ibi byaha akaba azasomerwa mu kwezi gutaha k'Ukuboza.



Jelani Maraj w'imyaka 38 yashinjwe gufata ku ngufu umwana w'umukobwa w'imyaka 11, uyu mwana akaba yari uw'umugore bashakanye muri 2015 ndetse bivugwa ko Nicki Minaj yishyuye byinshi mu byakoreshejwe muri ubu bukwe. Uyu mwana ashinja uyu mugabo kumufata ku ngufu nibura kane mu cyumweru, ngo hari n'igihe yamusambanyaga kabiri ku munsi, ibi bikaba byarakomeje mu gihe cy'amezi 7.

Crestfallen mom: A somber-looking Carol Minaj is escorted from the Nassau County courthouse by her son's attorney, David Schwartz, Thursday

Nyina wa Nicki Minaj n'umunyamategeko wa musaza we

Uyu mwana kuri ubu ufite imyaka 14 kandi ngo yafatwaga ku ngufu mu buryo budasanzwe kuko avuga ko uyu mugabo yamusambanyaga mu kibuno, ibyo nyina w'uyu mwana agaragaza ko byashoboraga no guhitana uyu mwana. Musaza y'uyu mwana nawe yahamije mu rukiko ko yigeze kubagwaho abatunguye, gusa ngo uyu mugabo yabateraga ubwoba akababwira ko nibaramuka babivuze azabagirira nabi.

The alleged attacks began not long after he married the girl's mother, Jacqueline Robinson, in a 2015 wedding ceremony that the rapper paid for (Above Minaj left, Robinson, center, and Maraj, right)

Nicki Minaj ari kumwe na musaza we n'umugore we wamushinje kumufatira umwana ku ngufu

Ku ruhande  rwa Jelani, abamwunganira mu mategeko bo bavuga ko iki kirego cyose kigamije kwihorera no gukuramo umuryango amafaranga ngo kuko abanyamategeko bahagarariye uyu mugore nyina w'uyu mwana bahamagaye basaba ko uyu muryango uramutse wemeye gutanga miliyoni 25 z'amadolari iki kirego cyahita gihagarara. Kuko uyu mugabo nta mafaranga nk'aya agira, ngo byashobokaga ko bateganya ko Nicki Minaj ari we uyatanga, dore ko umubano hagati ye na musaza we ari nta makemwa.

In closing arguments Monday, Nassau County Assistant District Attorney Emma Slane called that claim 'absolute absurdity.' Nicki Minaj's parents leave court above

Ababyeyi ba Jelani na Nicki Minaj basohoka mu rukiko n'agahinda kenshi

Nicki Minaj's parents leave court out after their son is convicted of child sex offenses

Abashinzwe kurengera abana ngo bizera ko umuryango w’uyu mwana wafashwe ku ngufu wanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko bityo kwakira ibyabaye ku mwana wabo bikaba bishobora kuzoroha.

Minaj is seen above with her brother. A spokesman for Minaj's record label did not respond to an email seeking comment on the case

Nicki Minaj asanzwe ari inshuti na musaza we umaze imyaka 2 afunzwe

Nicki Minaj ntiyigeze agaragara mu rukiko ubwo uyu musaza we yahamwaga n'ibi byaha byo gufata ku ngufu n’ubwo byagiye bivugwa ko amuri inyuma muri uru rubanza rutari rworoshye.

Source: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND