RFL
Kigali

Udushya 5 twaranze amajonjora ya Miss Rwanda 2017 mu gushaka abazahagararira Intara y’Amajyaruguru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2017 9:59
9


Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017 rwakomereje i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru aho abakobwa biyizeye bari babukereye baje kugerageza amahirwe yabo.



N'ubwo iki gikorwa kitabayemo udushya twinshi, Inyarwanda.com yabahitiyemo dutanu twatunguye abantu ari natwo tugiye kugarukaho duhereye kuri 5 tumanuka kuri 1.

5. Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wa Royal Tv yahavuye yamamaye

Ubwo abakobwa batambukaga imbere umushyushyarugamba Andrew Kareba yakunze kubabaza niba bakunze gukurikirana ibiganiro binyuranye by’amateleviziyo atandukanye. Mu gusubiza abakobwa bagera kuri batatu babajijwe iki kibazo bavuze ko bakunze gukurikirana televiziyo zinyuranye. Muzo bavuze bagarukatse kuri Royal Tv, bahita babazwa umunyamakuru bakunda kuri iyo televiziyo bose bahurizaga kuri Lucky Nzeyimana, umunyamakuru w’imyidagaduro kuri iyi televiziyo ukora ikiganiro kitwa  ‘Celebrities show’.

Miss Rwanda 2017Uyu ati "njye kuri Royal Tv nzi Lucky..."

Luckman Nzeyimana

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wa Royal tv

4. Umuhoza Sharifah wahagarariye intara y’Amajyaruguru yaje gutera ingabo mu bitugu abazamusimbura…

Uyu mukobwa wahagarariye iyi ntara mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016 akanitwara neza dore ko yabaye igisonga cya kane, kuri iyi nshuro yari yitabiriye amajonjora yabereye mu mujyi wa Musanze ahatorewe abakobwa bazahagararira intara y’amajyaruguru, uyu mukobwa mu kiganiro kigufi yahaye aba bakobwa yabasabye kuzahagararira neza intara y’Amajyaruguru ariko nanone abasaba kwikuramo ubwoba.Miss Rwanda 2017

Miss Sharifah mu bakobwa bagiye guhagararira Intara y'Amajyaruguru

3. ’Pass’ zongeye kuba ubusabane

Nyuma y’uko mu ntara y’Iburengerazuba hatowe abakobwa batandatu nyamara ubusanzwe haba hashakwa batanu gusa, byaje kongera kugaragara no mu ntara y’Amajyaruguru ahatowe naho abakobwa batandatu bivuze ko niba umwihererero uzajyamo abakobwa 25 bisaba ko izindi ntara umubare w’abazatoranywa uri kugabanuka.

Miss Rwanda 2017

Batandatu bacyuye 'Yes'

2. Abatabashije gukomeza ngo ntibavuye ku izima…

Mu bakobwa 8 bahataniraga guhagararira intara y’Amajyaruguru, batandatu nibo bakomeje, babiri baratsindwa.Ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com bamutangarije ko batavuye ku izima kuko bagiye guhita biyandikisha no muzindi ntara, aha batangarije Inyarwanda ko amakosa bakoze bayabonye kandi batazayasubira ubutaha. Amwe mu makosa aba bakobwa bishinjaga harimo ubwoba ndetse no kudatinyuka ikindi kandi aba bakobwa ntawundi barenganya wagize uruhare mu itsindwa ryabo cyane ko aribo ubwabo birenganya.

Miss Rwanda 2017Numero 1 na 3 nubwo batsinzwe ariko ngo ntibari buve ku izima baraza gukomeza

1. Abavuyemo kubera kutuzuza uburebure busabwa bahise baburirwa irengero ahaberaga amarushanwa

Iyo iri rushanwa ritangiye babanza gupima ibiro ndetse n’uburebure bwabitabiriye. Mu Majyaruguru abakobwa babiri bitabiriye iri rushanwa ntabwo bari bujuje ibisabwa, ubwo bamaraga kumenyeshwa ko batabashije kurenga icyiciro cya mbere bahise baburirwa irengero, abanyamakuru barabashaka barababura ndetse nta nubwo bongeye kugaragara bakurikiranye iri rushanwa.

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017Uburebure bwabaye intambamyiMiss Rwanda 2017

Aba bakobwa nyuma yo kuvanwa mu irushanwa bahise baburirwa irengero nta n'umunyamakuru wongeye kubaca iryera

Ngayo nguko, ngutwo tumwe mu dushya dutanu twatunguye abantu mu majonjora y'irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ryabereye i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, bikaba biteganyijwe ko iri rushanwa rizakomeza mu cyumweru gitaha mu matariki ya 21-22 Mutarama 2017, ahatahiwe Huye mu Ntara y’Amajyepfo ndetse na Kayonza mu ntara y’i Burasirazuba.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    ahhhhhhhhhhh
  • ingabire mariam7 years ago
    hhhhhhhhh mbega abakobwa sibye nubugufi sinabeza
  • Niyigena7 years ago
    uyu wambaye ibyumweru yari namubi
  • 7 years ago
    uwo wa dress ya black nimwiza peee go girl
  • charry7 years ago
    yoo abo batakomeje bihangane ark birasekeje
  • 7 years ago
    ndabona bose ntawarigutambuka.
  • 7 years ago
    ndabona bose ntawarigutambuka.
  • Ndayambaje jules 7 years ago
    Uwo munyamakuru azahakure umugore 2
  • Anonymous7 years ago
    No. 2 ni sawa. 4. ku mataye yakwica!





Inyarwanda BACKGROUND