RFL
Kigali

Musanze: Safi Madiba na Jay C ni bo bazasusurutsa abazitabira igitaramo cy'abambaye imyeru gusa kigiye kuba bwa kabiri

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/09/2018 10:04
1


Musanze ni umujyi ufatwa nk’uwakabiri nyuma ya Kigali umurwa mukuru w’u Rwanda, kuri ubu bamwe mu bakunzi ba muzika muri uyu mujyi bashyizwe igorora cyane ko bateguriwe igitaramo cy’abazaba bambaye imyenda y’umweru gusa bagataramirwa nabahanzi bakomeye mu Rwanda, iki kikaba ari igitaramo kigiyer ku ku nshuro ya kabiri muri uyu mujyi.



Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda ry’abanyamakuru b’imyidagaduro bo mu mujyi wa Musanze batangije kompanyi bise ‘All is Well’ iyi arinayo yateguye iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Musanze muri Hotel yitwa Fatima Hotel iyi ikaba imwe mu ma Hotel mashya iri mu mujyi wa Musanze. tariki 31 Werurwe 2018 nibwo bwa mbere iki gitaramo kibera kuri piscine iki gihe umuahnzi Bruce Melody niwe wataramiye abantu muri iki gitaramo.

Safi MadibaSafi Madiba na Jay C ni bo batumiwe muri iki gitaramo

Ku nshuro ya kabiri y'iki gitaramo ubu bwo hakaba haratumiwe abahanzi bakomeye barimo Safi Madiba ndetse na Jay C bazaba basusurutsa abantu mu gitaramo kitezwe kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nzeli 2018 aba bakazaba bafatanya n'itsinda ry'abacuranzi bize umuziki ndetse no gucuranga mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

MusanzeBiba bwa mbere Bruce Melody niwe wataramiye abari bitabiriye

Iki gitaramo kitiriwe ibara ry'umweru ‘white party’ kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nzeri 2018 kuri Piscine ya Fatima Hotel, aho kwinjira bizaba ari 5000frw mu myanya y’icyubahiro na 2000frw mu myanya isanzwe naho ameza y’abantu batandatu akazaba agura 50000frw harimo n’icyo kunywa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    KomeZa utsind madib





Inyarwanda BACKGROUND