RFL
Kigali

MUSANZE: Mu mbeho y'ubutita Safi na Jay C bataramiye abitabiriye igitaramo cy'abambaye umweru-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/09/2018 11:24
1


Tariki 7 Nzeli 2018 ni bwo mu karere ka Musanze umujyi ubusanzwe ufatwa nk'uwa kabiri nyuma ya Kigali habereye igitaramo cyahuriyemo abambaye imyenda y’umweru gusa. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo Safi Madiba na Jay C. Iki gitaramo cyabaye mu mbeho y'ubutita cyane ko aka karere kazi mu bukonja cyane mu Rwanda noneho bari mu gihe cy'imvura.



Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda ry’abanyamakuru b’imyidagaduro bo mu mujyi wa Musanze batangije kompanyi bise ‘All is Well’ cyabereye muri Hotel yitwa Fatima Hotel imwe mu ma Hotel mashya ari mu mujyi wa Musanze. Si ubwa mbere hari habaye igitaramo nk'iki cyane ko muri Werurwe 2018 nabwo bari bateguye igitaramo nk'iki nacyo cyagenze neza.

Imbeho y'ubutita yaturukaga mu misozi y'ibirunga ni kimwe mu byaranze iki gitaramo cyane ko abakitabiriye bose wabonaga bakonje bikomeye bifubitse byanze ariko nanone bagashyushywa n'umuziki wari aho ku nkengero za Piscine y'iyi Hotel. Abakunzi ba Safi Madiba ndetse naba Jay C bishimiye uyu muziki wakurikiye umunsi mwiza wabereye mu majyaruguru wo kwita izina abana b'ingagi.

Iki gitaramo bavuga ko kizajya kiba gatatu mu mwaka batangarije abari aho ko kizagaruka vuba nubwo batigeze bemeza neza itariki nyayo n'ukwezi kizaberamo. icyakora mu kiganiro na Ben Abayisenga utegura iki gitaramo we avuga ko bigenze neza mu mpera z'uyu mwaka nabwo bakongera bagategura igitaramo cy'abambaye umweru cyane ko ari kimwe mu byitabirwa i Musanze.

Safi MadibaSafi MadibaJay CJay C mu gitaramo cy'abambaye umweruSafi MadibaSafi MadibaAbafana bakurikiraniye igitaramo ku nkengero za piscine y'iyi Hotel mu mbeho yo ku rwego rwo hejuruSafi MadibaSafi MadibaSafi MadibaSafi MadibaSafi Madiba yashimishije abitabiriye iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyizere Etienne5 years ago
    Safi turagukunda komeza ujye mbere tukurinyuma





Inyarwanda BACKGROUND