RFL
Kigali

MUSANZE: Itsinda rya Uniik ryahoze ryitwa Bizarre Music ryamaze kwimukira bya burundu i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/02/2017 16:15
2


Uniik group yahoze yitwa Bizarre Music ni itsinda rigizwe n’abasore babiri bavukana aribo Yves na Yvan. Aba basore batangiriye umuziki mu mujyi wa Musanze kuri ubu bamaze kwimukira i Kigali aho bagiye gutura ndetse bakanahakorera ibijyanye na muzika byose.



Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Sweet Banana' ndetse na 'Imbohe’ nyuma yo gukorera cyane mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze, ubu bahisemo kwinjira mu murwa aho ngo biteguye guhanganira umwanya mu mazina aremereye ya muzika nyarwanda.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA 'UNIIK GROUP' YAHOZE YITWA BIZARRE MUSIC

Bizarre musicAbasore bagize Uniik Group yahoze ari Bizarre Music

Aba bahanzi binjiranye indirimbo nshya mu murwa iyo bo bafata nk’impamba ibaherekeje kugeza i Kigali, iyi ndirimbo nshya bakaba bayise ‘Sawa’. Usibye iyi ndirimbo bashyize hanze ari iya mbere kuva umwaka watangira ariko aba basore bamaze no guhindura izina bareka kwitwa Bizarre ubu bakaba bari i Kigali bitwa ‘Uniik’.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA 'UNIIK GROUP' YAHOZE YITWA BIZARRE MUSIC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngenzi7 years ago
    Hahahahaaaa!!!!!!!!!!!!! ubwo se nibahindura Undi Mugi Bazahindura irindi zina ? ariko hagati aho Congz for Their Tarent
  • Nana7 years ago
    Hhhhh.kbc gyz don't give up ....courage You can make it.any wei good luck





Inyarwanda BACKGROUND