RFL
Kigali

MUSANZE: Ikiganiro na Mr Gloire utunga agatoki ibikomerezwa muri HipHop nk’abasubije inyuma iyi njyana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/11/2017 15:04
0


Mu Rwanda abantu bamenyereye abahanzi bakomeye, ibikomerezwa muri muzika icyakora bitandukanye n’ibi hari abahanzi bamaze igihe muri muzika kandi b’abahanga kabone nubwo batarahirwa ngo bavemo ibikomerezwa ariko nanone bafite impano. Kuri ubu twaganiriye na Mr Gloire umuraperi w’i Musanze.



Mr Gloire ni umusore ukiri muto cyane dore ko afite imyaka 17 gusa ariko na none bitandukanye akaba umuhanzi umaze imyaka irindwi muri muzika bivuze ko yatangiye umuziki afite imyaka icumi gusa. Uyu muhanzi usanzwe ukunda Riderman yabwiye Inyarwanda ko amukundira ukuntu ari umuhanzi uhozaho utajya ukunda kurekura cyane ko kuva yamumenya amubonaho ubuhanga no guhozaho muri muzika.

Mr Gloire yabwiye Inyarwanda.com byinshi kuri muzika ye cyane ko uyu atari umuhanzi mushya adore ko ku myaka 17 gusa ubu amaze kuzuza album ye ya kabiri. Kuri ubu uyu musore umaze kugera mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ategereje kurangiza amasomo ye mu mashuri yisumbuye cyane ko nubwo yifuza ko umuziki ariwo yagira umwuga ariko yifuza no kuba umuhanzi ubereye u Rwanda kandi ufite ubumenyi.

Mr GloireMr Gloire mu kiganiro na Inyarwanda.com

Uyu musore yabajijwe n’umunyamakuru icyo we abona nk’impamvu ituma Hip Hop itari gucurangwa cyane mu Rwanda abwira umunyamakuru ko ku bwe asanga byaratewe nuko hari abaraperi bagize amazina akomeye babifashijwemo n’abantu banyuranye barimo abanyamakuru gusa bamara kwamamara bagatenguha ababafashije ntibabyitwaremo neza abanyamakuru kimwe nabandi bafasha iyi njyana bagacika integer zo gukomeza kuyitaho igihe nyamara we agasanga hari abahanzi bakizamuka bafite impano.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MR GLOIRE

REBA HANO INDIRIMBO 'KWAKA' MR GLOIRE AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

REBA HANO 'MFITE INZOZI' IMWE MU NDIRIMBO MR GLOIRE YAHEREYEHO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND